Hari Undi Muburo Polisi Iha Abamotari…

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryaburiye abamotari batendeka ko nibatabireka bagomba kwitega ibihano biremereye.

Polisi ivuga ko amakosa akorwa n’abamotari akomeje kwiyongera kuko hari n’abagerageza guhisha ibiranga moto zabo kugira ngo bazikoreshe ibihabanye n’amategeko.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aya ari amakosa akorwa nkana akabangamira urujya n’uruza rw’ibinyabiziga kandi agateza impanuka.

Ayo makosa ni ugutwara abagenzi barenze umwe, gutwara imizigo irenze ubushobozi bwa moto no guhindura cyangwa guhisha nimero iranga ikinyabiziga (plaque).

SP Kayigi agira ati: “Byakunze kugaragara ko hari batwara abagenzi kuri moto bagaheka abagenzi barenze umwe, hakaba n’abatwara imizigo minini irengeje ubushobozi bwa moto ntitume motari abasha kureba neza imbere cyangwa inyuma. Ibi bituma ibinyabiziga bibageraho batabibonye  bikaba byateza impanuka”.

Yunzemo ko Polisi hari abandi yavumbuye  bahisha nimero za moto cyangwa bagahindura imwe mu mibare n’inyuguti zizigize bagambiriye kudatahurwa ku makosa bakoze.

Abo bose Polisi ibasaba kureka iyo migirire kuko ibateza impunuka kandi ikibutsa ababikora ko niba batabiretse ‘mu maguru mashya’ bazahura n’ibihano bigenwa n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda ivuga ko kuva mu mpera za Nyakanga kugera mu mpera za Kanama, 2024, hafashwe abamotari 49 bari batwaye moto 49 bahetse imizigo irenze ubushobozi bwazo.

Muri icyo gihe kandi hari abandi 57 bafashwe batwaye moto zihishe plaques .

Hejuru y’ibi kandi hiyongeraho ko kuri uyu wa Mbere taliki ya 16 Nzeri, hafashwe moto 24 zari zitwaye abagenzi barenze umwe.

Abamotari babuzwa gutendeka

SP Kayigi yibutsa abamotari ko mu Rwanda ipikipiki yemerewe gutwara abantu babiri gusa kandi buri wese akaba yambaye ingofero yagenewe kurinda umutwe.

Undi muburo atanga ni uwo kubuza abamotari gutwara abana bato kuri moto kandi bigaragara ko ntawaramira undi mu gihe haba habaye ikintu kibatunguye.

SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda

Yavuze ko ibikorwa bya Polisi byo gufata abarenga ku mabwiriza agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo bakabangamira urujya n’uruza bizakomeza, uzabifatirwamo wese akabihanirwa.

Ingingo ya 31 y’Itegeko no 042/2023 ryo ku wa 02/08/2023 rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi, ivuga ko Umuntu ukora umwuga wo gutwara abantu cyangwa ibintu mu nzira nyabagendwa akoresha ikinyabiziga gifite ubwishingizi kandi akubahiriza ibibukubiyemo.

Ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version