Hissène Habré Wabaye Perezida Wa Chad Yishwe Na COVID-19

Former Chadian dictator Hissene Habre is escorted by military officers after being heard by a judge on July 2, 2013 in Dakar. Senegalese authorities charged Hissene Habre with genocide and crimes against humanity and remanded him in custody on Tuesday in a prosecution seen by many as a milestone for African justice. The 70-year-old was also charged with war crimes and torture during his eight years in power in Chad, where rights groups say 40,000 people were killed under his rule, a court source and his lawyers told AFP. AFP PHOTO / STRINGER

Hissène Habré wigeze kuyobora Chad yapfuye kuri uyu wa Kabiri ku myaka 79, azize icyorezo cya COVID-19.

Yari yajyanywe mu bitaro i Dakar muri Senegal, ari nacyo gihugu yari arimo kurangirizamo igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe mu mwaka wa 2016.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Chad, Abderaman Koulamallah, yabwiye RFI ko ari inkuru mbi ku baturage ba Chad, kubera ko Hissène Habré yayoboye icyo gihugu nubwo imiyoborere ye inengwa na benshi.

Habré yabaye Minisitiri w’Intebe wa Chad mu 1978, aza guhirika ubutegetsi ku wa 7 Kamena 1982, aba perezida hafi imyaka umunani. Nawe yaje guhirikwa na Idriss Déby Itno mu 1990.

- Advertisement -

Ubwo yari amaze kuva ku butegetsi, komisiyo yakoze iperereza yemeje ko yagize uruhare mu kwica abantu barenga 40 000.

Mu 2016 yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwihariye muri Senegal, nyuma yo kumuhamya ibyaha byibasiye inyokomuntu, gufata ku ngufu, ubwicanyi, gukoresha ubucakara no gushimuta.

Byemejwe ko nta muhango Leta izakoresha mu kumushyingura, ariko ko ashobora gushyingurwa muri Chad umuryango we uramutse ubyifuje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version