Human Right Watch Yishimiye Ifatwa Rya Bunyoni

Ubwanditsi bw’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa Human Rights Watch buvuga ko uyu muryango wishimiye ifatwa rya Alain Guillaume Bunyoni. Buvuga ko ari intambwe nziza yatewe kandi bizaha abagenzacyaha uburyo bwo kumukurikirana ku byaha yari asanzwe akurikiranyweho.

Ni ibyaha byibasiye inyoko muntu HRW ivuga ko yakoze kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu myaka myinshi yakurikiye ho.

Mu mwaka wa 2020 nibwo uwahoze ari Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza wakoranaga bya hafi na Bunyoni yatabarutse.

Bivugwa ko yazize uburwayi.

- Advertisement -

Yasimbuwe na Evariste Ndayishimiye.

Nyyuma Alain Bunyoni yakomeje kuba umuntu ukomeye, aza kugirwa na Minisitiri w’Intebe.

Mu mezi make ashize, amakuru yaje gukwira ko uyu mugabo (uri no mu bakire b’abanyapolitiki bakomeye mu Burundi) yashakaga guhirika Evariste Ndayishimiye ngo amuvane ku butegetsi.

Huma Rights Watch ivuga ko ubwo Bunyoni yafashwe, bishoboka ko ibyo kumukurikirana ku byaha ubushinjacyaha mpuzamahanga  bumushinja byatangira.

Taliki 23, Mata, 2023 umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Burundi witwa Sylvestre Nyandwi yatangaje ku mugaragaro ko Bunyoni yafashwe.

Ku ruhande rw’u Burundi Bunyoni ashinjwa gushaka guhungabanya umutekano.

Ubwo twandikaga iyi nkuru Alain Guillaume Bunyoni yari afunzwe n’inzego z’ubutasi z’u Burundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version