Ikawa y’u Rwanda ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bukungahaje u Rwanda kubera amadevize iruzanira. Muri rusange ibihugu bikunze kurugurira ikawa ni ibyo muri Aziya ni ukuvuga u Bushinwa, Singapore n’u Buyapani.
Muri Singapore ho haherutse gutangizwa imurikagurisha ryerekana ikawa n’icyayo byo mu Rwanda hagamijwe gukomeza gukundisha ibi bihingwa abatuye kiriya gihugu.
Iri murikagurisha ryabaye uburyo bwo guhuza abahinga n’abacuruza biriya bihingwa kugira ngo bamenyane n’abacuruzi bo muri Singapore bibumbiye mu Ishyirahamwe ryitwa ASEAN Coffee Federation.
Abitabiriye ririya murikagurisha barimo n’Umunyamabanga wa Leta ya Singapore ushinzwe ubucuruzi witwa Low Yen Ling.
Nawe yasogongeye ku ikawa n’icyayi byo mu Rwanda kandi ashima ko ibi bihingwa bifite impumuro n’icyanga bigera uwo ari wese ku mutima.
Ikawa y’u Rwanda izasogongerwa inshuro nyinshi mu gihe cy’iminsi itatu ririya murikagurisha rizamara.
Today, #Rwanda joined for the first time other coffee and tea producing countries from around the world at the Specialty Coffee & Tea Asia (#SCTA2022) in Singapore. Our specialty coffee will be tasted in several cupping sessions in the 3-day expo to gain the trust of new markets! pic.twitter.com/m5AwwP6Y34
— NAEB (@RwandAgriExport) June 22, 2022
Mu mwaka wa 2021, Singapore ubwayo yaguze toni 157.5 by’ikawa y’u Rwanda.
Muri rusange ikawa u Rwanda rwohereje hanze ingana na Toni 17,479,557, ikaba yararwinjirije
$78,303,437.
Umusaruro mu madolari w’ibikomoka k’ubuhinzi byoherejwe hanze mu mwaka wa 2020/2021
Imibare ivuga ko mu mwaka wa 2021, umusaruro wose u Rwanda rwakusanyije uturutse ku bihingwa rwohereje hanze ungana na $ 543,108,228, ni ukuvuga inyongera ya 39.07%.
Ni ukuvuga angana $ 390,540,504 yabonetse mu mwaka wa 2020.
Impera z’umwaka wa 2021 ni ukuvuga mu Ukuboza, 2021 ibyavuye mu buhinzi byoherejwe hanze, byinjirije u Rwanda $ 62,881,448 mu gihe mu kwezi nk’uku k’umwaka wa 2020 rwinjije $ 39,813,613
Uyu musaruro wazamutse ku kigero cya 57.94 %.
Kwiyongera k’uyu musaruro kwatewe n’uko mu mwaka wa 2021, ingamba zo kwirinda COVID-19 zorohejwe ugereranyije n’umwaka wa 2020 bituma ubucuruzi butera imbere.
Mu mibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibituruka ku buhinzi, ivuga ko hagati ya Nyakanga na Ukuboza, 2021, angana na $305,640,780.
Ni menshi ku kigero cy’inyongera ya 47.64% ugereranyije n’uko yanganaga mu mwaka wa 2020 mu gihe nka kiriya kuko yari $ 207,021,892.
Imibare yerekana ko ibihingwa u Rwanda rwatangiye kohereza hanze mbere y’ibindi( tradional export commodities, ari byo ikawa, icyayi n’ibireti byazamutse ku kigero cya 27.7% n’aho ibihingwa rutangiye koherezeyo nyuma y’ibindi( non-tradional export commodities) ari byo imboga n’imbuto byiyongereyeho 61.61%.
Mu mezi y’igihembwe cya kabiri cy’umwawa wa 2021/2022 ni ukuvuga kuva mu Ukwakira kugeza mu Ukuboza, 2021, u Rwanda rwinjije $158,538,598 n’aho mu gihe gisa n’iki cyo mu mwaka wa 2020m rwinjije $ 114,054,060.
Ni imibare yerekana inyongera ingana na 39%.
Mu rusange imibare yerekana ko ibikomoka ku buhinzi u Rwanda rwohereza hanze byiyongera.
Muri raporo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, haherutse gusohokamo ko u Rwanda rufite gahunda yo kuziga no gutangiza imishinga yihariye yo gukomeza kuruzamurira iterambere.
Nk’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, inshingano abakozi bacyo bafite ni ugutekereza amayeri yavamo imishinga ya rutura izatuma u Rwanda rukomeza kwinjiza amafaranga atavuye mu misoro y’imbere mu gihugu gusa.
Imishinga nk’iyi ntipfa kuvuka ahubwo ituruka ku bitekerezo byihariye bituma abashoramari babona ‘ahandi hantu’ kandi hihariye hazabyara amafaranga.
Intego ni ukwanga ko ahantu hamwe hahoraho, hamenyerewe na benshi hakomeza kuba isoko y’imari gusa.
Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB, ruvuga ko mu myaka iri imbere hazarebwa niba nta bice byihariye by’ubukungu bw’u Rwanda byabyazwa umusaruro mu ishoramari.
Abashoramari bazafashwa kureba ibice bitandukanye bitanga amahirwe mu gutuma imari iboneka.
Urwego rw’iterambere ruteganya kuzakorana n’izindi nzego za Leta kugira ngo Abanyarwanda bigishwe kandi bagire umuco wo gukora igihe kirekire, abakozi bagashyirirwaho agahimbazamusyi kandi buri wese ufite inshingano akamenya ko agomba kugira raporo ihamye azitangaho.
Ikindi ni ugukora k’uburyo imishinga igihugu cyatangije cyangwa iyatangijwe n’abantu ku giti cyabo yajya icungwa neza, hakirindwa ko imera nka wa mwana upfa mu iterura.