Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibintu 10 Wamenya Nyuma Y’Isozwa Rya Shampiyona Zikomeye I Burayi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ibintu 10 Wamenya Nyuma Y’Isozwa Rya Shampiyona Zikomeye I Burayi

admin
Last updated: 24 May 2021 5:36 pm
admin
Share
SHARE

Shampiyona zikundwa n’abantu benshi mu mupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi zageze ku musozo, ibikombe byamaze kubona ba nyirabyo.

Ubu amaso ahanzwe kuri stade Energa Gdansk muri Pologne ahazabera umukino wa nyuma wa UEFA Europa League uzahuza Villarreal na Manchester United ku wa 26 Gicurasi, no kuri Estadio do Dragao muri Portugal, ahazabera umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza Chelsea na Manchester City, ku wa 29 Gicurasi.

Ni yo izashyira akadomo ku ngengabihe y’umupira w’amaguru muri uyu mwaka w’imikino i Burayi, ubundi abakinnyi bajye mu biruhuko, isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifungurwe.

Abatoranyijwe bazahita bakomereza mu gukina igikombe cy’u Burayi, UEFA EURO 2020.

Mbere y’uko ibyo bigera, hari byinshi byo guteraho ijisho. Bimwe muri byo ni ibi 10.

1. Inter Milan: Ikipe ya Inter Milan muri uyu mwaka w’imikino yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Butaliyani, Serie A, ku nshuro ya mbere mu myaka 11 ishize. Yagiherukaga mu 2010 itozwa na Jose Mourinho. Mu nshuro zishize, Juventus ifitemo ibikombe icyenda byaherukaga, yatwaye yikurikiranya. 

2. Lille: Ikipe ya Lille yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu Bufaransa, insinze Angers ibitego 2-1. Paris Saint-Germain yaje ku mwanya wa kabiri. Ni igikombe cya Ligue 1 cya kane itwaye mu mateka yayo, igiheruka mu 2010/2021 ubwo yari igifite ba Eden Hazard na Gervinho.

Lille yahinduye ibintu mu Bufaransa

3. Atletico Madrid: Yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Espagne, La Liga, yaherukaga mu mwaka wa 2014. Ku mwanya wa kabiri haje Real Madrd, ku wa gatatu haza FC Barcelone. Luis Suarez wirukanywe na FC Barcelona ni we wayitsindiye ibitego byinshi, 20, birimo n’icyayihesheje igikombe.

4. Bayern Munich: Iyi kipe imaze kuba ubukombe mu mupira w’amaguru mu Burayi, yegukanye igikombe cya shampiyona cya cyenda yikurikiranya. Cyahise cyuzuza umubare 7, umubare w’ibikombe umutoza Hansi Flick yatwaranye na Bayern Munich mu gihe cy’umwaka umwe n’igice yayitoje.

Gusa iyi kipe igiye gutakaza benshi mu bari bayigize uhereye ku mutoza, abakinnyi nka David Alaba, Jerome Boateng, Javi Martinez, Douglas Costa na Tiago Dantas, na Hermann Gerland na Miroslav Klose bari abatoza bungirije.

5. Man City: Mancheste City ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona mu Bwongereza, gihita kiba icya gatatu yatwaye mu myaka ine ishize.

6. Cristiano Ronaldo: Yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka wabashije kurangiza umwaka w’imikino ari we utsinze ibitego byinshi muri shampiyona zo mu Bwongereza, muri Espagne no muri Butaliyani.

Ronaldo w’imyaka 36 ni we wahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka, 29, arusha bitanu Romelu Lukaku uwaje ku mwanya wa kabiri.

7. Robert Lewandowski: Uyu mugabo w’imyaka 32 ukomoka muri Pologne, aheruka gusoza shampiyona y’u Budage atsinze ibitego 41. Yahise akuraho agahigo k’ibitego byinshi mu mwaka umwe w’imikino mu Budage, kari gafitwe na Gerd Müller watsinze ibitego 40 mu 1971-72.

Yanasoje umwaka ari we ufite ibitego byinshi i Burayi, akurikiwe na Lionel Messi wa Barcelona ufite 30, Cristiano Ronaldo wa Juventus ufite 29, Andre Silva wa Eintracht Frankfurt ufite 28, mu gihe Erling Haaland wa Borussia Dortmund afite 27.

Robert Lewandowski yakoze amateka mu Budage

8. Manchester United: Iyi kipe y’i Manchetster yabaye iya gatatu mu mupira w’amaguru mu Bwongereza, irangije umwaka w’imikino idatsindiwe hanze y’ikibuga cyayo. Mu makipe yose yasuye mu mikino 19, yatsinze 12, inganya 7. Andi makipe yabikoze ni Preston (1888-89) na Arsenal inshuro ebyiri (2001-02 na 2003-04).

9. Sergio Agüero: Uyu mugabo yasezeye mu ikipe ya Manchester City ayitsindiye ibitego 184, asiga ari we ubashije gutsindira ibitego byinshi ikipe imwe, muri shampiyona y’u Bwongereza.

10. Harry Kane: Uyu musore yasoje shampiyona y’u Bwongereza ari we watsinze ibitego byinshi uyu mwaka (23 ), ndetse ni we watanze imipira myinshi yavuyemo ibitego (14 ). Ni ubwa kabiri muri iyi hampiyona utwo duhigo dutahanywe n’umuntu umwe, nyuma ya Andy Cole wakiniye Manchester United wabikoze mu 1993-94.

Aheruka gutangaza ko ashaka kuva muri Tottenham Hotspur F.C., ku buryo ashobora kuzaba umwe mu bakinnyi bazagurwa akayabo muri iyi mpeshyi.

 

TAGGED:Champions LeagueChelseaEuropa LeaguefeaturedManchester United
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzu Zimwe Zirimo Kwiyasa Kubera Imitingo Ishingiye Kuri Nyiragongo
Next Article Iraq Imaze Gusahurwa Miliyari $150 Kuva Yagabwaho Ibitero Na Amerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?