Ibintu 5 Ku Mabwiriza Atavugwaho Rumwe Ku Bucuruzi Bukoresha Ikoranabuhanga

Vuba Vuba ni kimwe mu bigo bifasha abahahira mu ikoranabuhanga kubona ibyo bakeneye

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruri muri gahunda yo gutangira kugenzura ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, bufasha umuntu guhaha maze akagezwaho ibyo akeneye atavuye mu rugo, ibimaze kumenyerwa nka e-commerce.

Ni ubucuruzi butamaze igihe kinini mu Rwanda, ariko burimo kwitabirwa cyane bijyanye n’uburyo icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye ingendo z’abantu, nyamara ibyo bakeneye ntibihinduke.

- Advertisement -

Kuki hatekerejwe amabwiriza?

Mu kuvugurura amabwiriza agenga serivisi z’amaposita n’ubutumwa mu Rwanda,

RURA ivuga ko harimo kurebwa ibigo bigurisha ibintu mu ikoranabuhanga cyangwa ibikora akazi ko kubigeza kuri ba nyirabyo, igihe bitarengeje ibilo 100.

Mu nyandiko RURA yoherereje abakora ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 8 Gashyantare 2021, ngo bayitangeho ibitekerezo, yavuze ko iyi gahunda igamije kunoza ubwo bucuruzi, kugira ngo habeho uguhatana ku isoko kuboneye.

Ikindi ni ukugira ngo abakiliya bafatwe kimwe, ari nako hubahwa amahame agenga bene iyo mirimo ikenerwa na benshi. Izindi mpamvu ngo ni ukugira ngo izo serivisi zihabwe abaturage ku giciro kiboneye, kandi abazitanga babe bafite ibikoresho bihagije bituma banoza umurimo bakora.

Ni nde uzaba wemerewe gukora?

RURA yateganyije ko umuntu wese ukeneye gutanga serivisi zo gucuruza mu ikoranabuhanga cyangwa kugeza ku bantu ibyo bakeneye, yazajya abanza kubisabira uburenganzira, nyuma yo kwandikisha ubucuruzi bwe.

Azajya agaragaza gahunda y’ibikorwa y’imyaka itanu, anishyure amafaranga yo gusaba urwo ruhushya, adasubizwa. Urwo ruhushya ruzaba rukoreshwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Ibyo bigo bigomba kuba bigaragaza ko bifite ibikoresho byifashishwa mu gutwara ibyaguzwe, byaba imodoka cyangwa moto, zifite ibishyirwamo ya mizigo bitekanye kandi bigaragaza ikirango cy’ikigo bikorera.

Bigomba no gushyiriraho abakiliya uburyo bwo gukurikirana aho ibyo baguze bigeze bibazanirwa, bifite urubuga rwa internet rukora.

Ibihano

Mu mabwiriza ya RURA biteganywa ko umuntu wafatwa akora ibitajyanye n’uruhushya yahawe, ashobora guhanishwa amande ari hagati ya 500.000 Frw na 3.000.000 Frw kandi ibyo bikorwa bigahita bihagarikwa.

Ni kimwe n’umuntu ushobora gusaba uburenganzira bwo gukora yifashishije amakuru arimo ibinyoma, we yazahanishwa amande ari hagati ya 500.000 Frw na 1.000.000. Bibaye ngombwa, n’uruhushya yahawe ashobora kurwamburwa.

Kubona uburenganzira ni ukwishyura

Mu mabwiriza avuguruye ataremezwa, RURA yateganyije ibiciro bitandukanye ku muntu usaba uburenganzira bwo gukora, bitewe n’urwego ashaka gukoramo.

Nk’ikigo cyo mu gihugu cyaba gikeneye gukora mu bijyanye no gutwara ibipfunyika, cyasabwa gusaba uruhushya kibanje kwishyura $ 100, adasubizwa. Uruhushya ubwarwo rwakishyurwa $ 3,300 mu gihe cy’imyaka itanu, kandi buri mwaka ikigo kigatanga 0.5% by’ibyacurujwe.

Ikigo gikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga cyo cyaba gisabwa gutanga $100 yo gusaba uruhushya, rwaboneka rukagurwa $3,300 mu myaka itanu, ndetse ku mwaka kigatanga 0.5% by’amafaranga cyinjije.

Kuki aya amabwiriza yamaganywe?

Ikibazo si uko hajyaho amabwiriza agenga urwego runaka kuko atariho byaba bitangiriye, impaka zavutse hashingiwe ku ngingo ziyagize.

RURA isobanura ko ari uburyo buzafasha cyane abahabwa serivisi, ariko bwamaganywe kubera ko bushobora kubangamira abatanga serivisi – bagizwe n’ibigo bikiri bito – bityo ubucuruzi bakaba babuvamo kubera ko nta nyungu babubonamo, kubera amafaranga basabwa ngo bemererwe gukora.

Abacuruzi bahombye n’abaguzi byabageraho kuko ntibaba bakibonye za serivisi, cyangwa umucuruzi akaba yahitamo kuzamura ibiciro bya serivisi, umuguzi akaba ari we uheka uwo musaraba.

Benshi bavuze ko ahubwo ubu bucuruzi bukeneye guterwa ingabo mu bitugu ngo butere imbere, aho gushyirirwaho amabwiriza afatwa nk’amananiza.

Shikama Dioscore ukora bene iyi mirimo, yanditse kuri Twitter ko ubu bucuruzi burimo ibyago byinshi, ubushobozi bw’amafaranga bukiri hasi ku baturage, hakiyongeraho no kuba kubona igishoro gikenewe bigoye.

Ati “Kubaka ikigo kigaragara cy’ikoranabuhanga bifata nibura imyaka itari munsi ya 10 kuri rwiyemezamirimo wabyiyemeje kandi ufite umuhate nka @elonmusk, ariko bifata imyaka irenze iyo kugira ngo hubakwe urubuga rw’ubwo bucuruzi. Kugenzura imikorere ntabwo bikwiye kuba imbogamizi ku bashaka kwinjira mu gikorwa, ahubwo bikwiye kuba bisigasira ibikorwa.”

Ntabwo icyemezo cya nyuma cyafashwe

Nyuma y’impungenge zagaragajwe kuri aya mabwiriza arimo gukorwa, RURA yatangaje ko uwo mushinga ukiri ku rwego rw’ikusanyabitekerezo, ku buryo utagomba gufatwa nk’aho watangiye kubahirizwa.

Yagize iti “Habaye inama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’ibigo bikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo kungurana no gukusanya ibitekerezo byabo bizashyirwa muri uyu mushinga w’amabwiriza, mbere y’uko atangira kubahirizwa.”

“Izindi nama nyunguranabitekerezo zizakomeza gukorwa mu rwego rwo gushyiraho umurongo uhamye wo kugenzura no gushyiraho uburyo butuma hatangwa serivisi zinoze, mu buryo butekanye ndetse no kubaka icyizere hagati y’abaguzi n’abatanga serivisi.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimangiye ko hari ibikwiye kwitabwaho mbere y’uko ayo mabwiriza aba ntakuka, abihuza n’uko harimo kunozwa itegeko rifasha abatangiza ibigo bito, riteganya ingingo zinyuranye zigamije guteza imbere no kongera abahanga ibishya bakiri bato.

Ibyo bikajyana no gukemura inzitizi abatangizi bahura nazo binyuze mu kunoza uburyo ngenzuramikorere, kubona inkunga ikenewe, ubumenyi, ibikorwa remezo n’isoko rikenewe mu iterambere ry’urwego rw’ikoranabuhanga.

Yakomeje ati “Umushinga wakozwe wo kugenzura ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga ntabwo urarangira, hazashingirwa ku ku bitekerezo by’abafatanyabikorwa kandi uhuzwe n’andi mategeko arimo irirengera ibigo bigitagira na Politiki yo guteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga.”

Yijeje ko hazaba amategeko aboneye kandi adakoma mu nkokora abahanga ibishya.

Ku bwe, ngo ikiguzi gisaga $3000 cyagenywe gishobora kutaba itegeko ku bacuruzi bose, nk’ibigo bigitangira bikaba byasonerwa, ariko ibyamaze gushinga imizi bikayatanga igihe yaba yemejwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version