Ibirori Rwanda Summer Golf Biragarutse

Rwagati muri Nyakanga, 2022, i Rwamagana ku kiyaga cya Muhazi hazabera ibirori birimo n’umukino wa Golf biswe Rwanda Summer Golf bikazahuza abakina golf baturutse hirya no hino mu Rwanda.

Kubera ko bizitabirwa n’abantu benshi( abakinnyi, abafana, abakunzi babo n’abandi) bizaba uburyo bwiza bw’abatuye kiriya gice bwo kugemurira ibiribwa abazaba barijemo kugira ngo badasonza.

Bizatuma binjiza amafaranga.

Bimwe mu biribwa bazazanirwa abaje muri ririya rushanwa ni amagi, imbuto, ikawa, icyayi n’ibindi biribwa.

- Advertisement -

Bizaba umwanya mwiza ku bantu bakunda gutwara ubwato kuko baboneraho kubutwarira mu Kiyaga cya Muhazi, ikiyaga cya mbere mu Rwanda gikora ku turere twinshi.

Abakunda nyamachoma nabo ni uko ntibazabura icyo bashyira mu itama.

Kugira ngo imbeho y’umugoroba itagira uwo yica, hazaba hari n’abahanzi cyangwa abandi bashyushyarugamba.

Italiki yateganyirijwe ibi birori ni taliki 16, Nyakanga, 2022.

Kugera aho bizabera uturutse i Kigali ni urugendo rw’iminota 40.

Falcon Golf & Country Club aho bizabera ni mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Gati, Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Biteganyijwe ko bizitabirwa n’abantu 2,150.

Bizaba umunsi umwe biangire ariko bisigire abantu benshi agafaranga mu mufuka kandi banidagaduye.

Bizakorwa no muri gahunda ya TemberURwanda.

Ni ngarukamwaka bikaba bierwa inkunga n’ibigo bitandukanye birimo Cimerwa Ciment Ltd Rwanda, ikigo gikora imodoka Volkswagen Rwanda (VW) n’ibindi.

Nyiri ikigo Falcon Golf & Country Club akaba n’umukinnyi wa Golf byahamye witwa Innocent Rutamu yabwiye Taarifa ko ubwo byabaga ku nshuro ebyiri, byari bigoye kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zitaroroshywa mu buryo bufatika.

Icyakora kuri iyi nshuro ya gatatu, abantu bazaba bisanzuye kurushaho, bitakiri ngombwa ko benshi cyangwa se bose bambara agapfukamunwa bagahana n’intera.

Yunzemo ko nyuma y’imikino, hazabaho kwidagadura bitinde.

Hari andi makuru akomeye afite!

Rutamu ati: “ Turashaka ko bizagera n’i Kigali kugira ngo abakinnyi ba Golf b’aho nabo babone uko bakina iri rushanwa banidagadure.”

Avuga ko afite icyizere ko mu gihe kiri imbere kitarambiranye, bizajya bimara Icyumweru, hagakorerwamo n’iserukiramuco( festival) abantu bakungurana ibitekerezo kuri  Golf no ku yindi mico n’imibereho bamwe barusha abandi.

Bizaba  ku nshuro ya gatatu
Ahari ikibuga cya Golf ni ahantu hatuje kandi hatoshye
Uba ureba ikiyaga cya Muhazi, inyange zitamba hafi aho
Muhazi izuba rirenga
Ni izuba rya kiberinka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version