Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo Leta Y’U Rwanda Izakora Mu Kuzahura Ubukungu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ibyo Leta Y’U Rwanda Izakora Mu Kuzahura Ubukungu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 May 2021 3:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo gufasha abikorera kuzahura ubukungu bwabo n’ubw’igihugu muri rusange, Leta y’u Rwanda yashyizeho Ikigega Nzahurabukungu kigamije gushyiriraho abikorera uburyo bworoshye bwo kongera guteza imbere ibyo bakora.

Ni ikigega cyashyizwemo nyuma y’uko COVID-19 itumye ubukungu bw’u Rwanda buganuka kubera ingamba Leta yafashe zo kurinda abatuye u Rwanda kwandura cyangwa kwanduzanya kiriya cyorezo.

Ni muri uru rwego kandi Leta y’u Rwanda yatangije uburyo yise Manufacture and Build to Recover, bugamije gutera ingabo mu bitugu abakora mu rwego rw’ubwubatsi n’ubuhinzi bagamije isoko n’inganda.

Leta y’u Rwanda yashyizemo gahunda  nzahurabukungu hagamijwe kuzamura umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wagabanyutse mu gihembwe cya 2 cy’umwaka wa 2020 ugereranyije n’umwaka wabanje.

N’ubwo ari kuriya byagenze ariko, ubukungu bw’u Rwanda bwongeye kuzamuka mu gihembwe cya 3, bikaba ari ikimenyetso cy’izahuka ryabwo.

Hari imishinga mishya 172 y’ishoramari ifite agaciro ka miliyari 1.2 z’amadorari yandikishijwe mu 2020 kandi biteganyijwe ko Leta y’u Rwanda izahanga imirimo irenga 22.000.

Biteganyijwe kandi ko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu uzazamuka ku gipimo cya 5.7% nk’uko byemejwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).

Ikindi ni uko ingamba z’ingoboka zigamije kugabanya icyuho mu misoro iteganyijwe kwinjizwa zikomeje gutanga umusaruro mwiza.

 Amavugurura agamije kwihutisha iterambere rishingiye ku bikorera akomeje kuba ingenzi muri politiki y’imisoro kandi azagira uruhare muri gahunda nzahurabukungu y’u Rwanda.

Ikigega kiswe Economic Recovery Fund gicungwa na Banki Nkuru y’u Rwanda

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana niwe watangaje iby’iki kigego kizakorera muri Banki Nkuru

Muri gahunda zacyo harimo izi zikurikira:

  • Ingano y’amafaranga yose hamwe ni miliyari 101 z’amafaranga y’u Rwanda kandi icungwa na Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) hashobora gukusanywa amafaranga menshi
  • Ubucuruzi bwujuje ibisabwa bushobora gusaba inkunga binyuze muri banki zabo, SACCO cyangwa Ikigo cy’imari iciriritse
  • Ku binjyanye n’inkunga z’amahoteri – miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda azashyikirizwa amahoteri yari afite inguzanyo zisanzwe mbere y’icyorezo, kiriya kigega kikazatera inkunga byibura 35% y’umubare usigaye,
  • Ikigo kizatera inkunga byibuze 35% yumubare usigaye (umubare nyawo ugomba kugenwa nyuma y’uko banki zemeje umubare nyawo ugomba gutangwa muri za hoteri).
  • Inkunga ingana na miliyari 48 z’amafaranga y’u Rwanda azashyikirizwa ibigo binini, ibigo bito n’ibiciriritse kugira ngo bitere inkunga ibikorwa mu gihe cy’icyorezo
  • imishinga mito n’iciriritse izahabwa miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda azashyikirizwa ikigega gishinzwe iterambere ry’ubucuruzi (BDF) kugira ngo hatangwe ingwate igera kuri 75% y’inguzanyo zitangwa n’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse (MFIs)
  • Igipimo cy’inyungu kizava kuri 0% – 8% bitewe n’ingano yamafaranga watangije  ndetse n’ibisabwa,
  • Igihe kingana n’imyaka itatu ntarengwa gihabwa abahawe inguzanyo cyo gukora batishyura inyungu, igihe cy’ubuntu ni imyaka 3 nyuma yarangira bagakora bishyura.

Mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda, ubukungu bwarwo bwazamukaga ku gipimo kiri hagati ya 6% na 7%.

Kubera ko ubukungu bwarwo bushingiye cyane cyane ku bukerarugendo, ubwo ibibuga by’indege byafungwaga  byatumye ba mukerarugendo bataza mu Rwanda bituma amafaranga birwinjirizaga agabanuka.

Ikindi ni uko n’ibikorwa by’ubucuruzi byafunze, bituma n’amafaranga yavaga mu misoro nayo agabanuka cyane.

TAGGED:COVID-19featuredIkigegaIngandaLetaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Bakinnye Tour Du Rwanda Basabye Minisiteri Imyitozo Myinshi
Next Article Mu Burundi Abantu 12 Bishwe, Harimo N’Umusirikare Ufite Ipeti Rya Colonel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?