Icyambu Cyo Ku Nkombo Ntigikora

Abatuye Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi binubira ko icyambu cya Nkombo  kimaze igihe gifunzwe kandi ari cyo cyabahuzaga n’ibindi bice. Gutega ubwato birabahenda kandi ntibiborohereza guhura  n’abo mu bindi bice by’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke.

Icyambu cyafunzwe ni icy’ahitwa ku Gaturo.

Ubuyobozi bwabwiye itangazamakuru ko kiriya cyambu cyafunzwe kubera umutekano muke uri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abaturage bavuga ko mbere y’icyorezo cya COVID-19, bari bafite ahantu habiri bategeraga ubwato.

- Advertisement -

Nyuma hamwe muri ho haje gufungwa.

Ingaruka zabaye iz’uko urugendo rwo kujya kuri kiriya cyambu no kugaruka ruba rurerure.

Bakoresha amasaha abiri kugira ngo bagere ku cyambu kimwe ‘rukumbi’ bategeraho ubwato bajya hakurya y’ikirwa.

Icyo kirwa bakoresha ni icy’ahitwa ku Nyankumbira.

Umuturage uhatuye agira ati: “Ni icyambu kimwe gusa dufite cyo ku Nyankumbira, gupanga urugendo rwo kujya Kamembe cyangwa ku Nkanka ugenda amasaha abiri kugira ngo ugere aho ufatira ubwato, ugasanga ari ikibazo.”

Ababazwa n’uko hari icyambu cyafunzwe mu gihe cya COVID-19 ariko kugeza n’ubu kikaba kigifunzwe.

Ati “Icyambu cyo ku Gaturo twakoreshaga ntikigikoreshwa bahafunze mu gihe cya COVID-19,  niba bishoboka badufungurira icyo cyambu.”

Kizafungurwa ari uko umutekano wagarutse muri DRC…

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi witwa Dr. Kibiriga Anicet yabwiye UMUSEKE ko  kiriya cyambu cyafunzwe kubera umutekano muke uri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Asezeranya ko igihe cyose umutekano uzaba wagarutse  muri za Kivu, icyambu kizafungurwa.

Ati: “Ibyambu byafunzwe kubera ibibazo biri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Guhita ugifungura ntabwo ari ibintu byo kwihutira. Bizakorwa mu bushishozi, icya mbere dukomeyeho ni umutekano, umuturage utamucungiye umutekano byose byaba ari impfabusa. Byose bizarebwaho bibashe gukemuka.”

Umurenge wa Nkombo ni umwe mu mirenge 18 y’Akarere ka Rusizi. Ugizwe n’utugari dutanu tuba  mu kirwa rwagati mu kiyaga cya Kivu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version