Icyo RCS Ivuga Ku Bivugwa Ko Abacungagereza Bashimutwa

SP Kabanguka Daniel Rafiki uvugira Urwego rw’igihugu rw’igorora, RCS, avuga ko ibyatangajwe ko hari abacungagereza bashimuswe bakaba baraburiwe irengero mu Karere ka Nyanza aho bacungaga igororero ry’aho ari ibinyoma.

TV/Radio 1 yari iherutse gutangaza ko hari amakuru yahawe n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza barimo umugore watakambaga ko umugabo we yamuhamagaye amubwira ko bamushimuse, ko atazongera gupfa kumubona.

Undi muturage avuga ko hari aho ajya yumva ko abantu babuze ariko akungamo ko atakwemeza ko bashimuswe, ahubwo ko iby’uko babuze n’icyatumye babura byabazwa abayobozi b’Urwego bakorera.

Umugore umwe yagize ati: “ Umutware yarabyutse ajya mu kazi yari yaraye no mu rugo, ambwira ko ari bwake konji kuko twari dufite n’ubukwe. Nsigara nkora amasuku, amaze kugenda nka saa si yine, saa tanu mbona yohereje message ati: niwumva telefoni itari ho umenye ko banjyanye”.

Uwo mugore utaratangajwe amazina ye avuga ko kuva icyo gihe atigeze amenya aho umugabo we yarengeye.

Uyu mugore ni uwo mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza ahubatse gereza ya Mpanga.

Hari n’abacungagereza bemereye iki kigo cy’itangazamakuru ko hari ikintu kimeze nk’umukwabo kimaze iminsi gikorwa mu bacungagereza b’i Mpanga bakekwaho imikoranire idahwitse na bamwe mu bafunzwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Igorora SP Kabanguka Daniel Rafiki yabwiye Taarifa ko nta mucungagereza waburiwe irengero.

Yatwandikiye ati: “ Ndakumenyesha ko nta mukozi w’Urwego rw’u  Rwanda rushinzwe igorora washimuswe.  Yaba ukorera hano mu gihugu cyangwa imahanga.”

Avuga ko habaye hari ufite umwihariko kuri iki kibazo yatumenyesha imyirondoro y’uwo ashaka kumenya aho aherereye tukamufasha.

Hagati aho amakuru avuga ko abacungagereza bafatiwe i Nyanza bagiye gukurikiranirwa mu Karere ka Rwamagana ahasanzwe haba n’ikigo gitoza abashaka kujya muri aka kazi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version