Kuba Ambasaderi Valentine Rugwabiza aherutse kugirwa Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique ni ikintu abasesengura Politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda bavuga ko ari ikindi gitego u Rwanda rwatsinze mu bubanyi n’amahanga bwarwo.
Umuyobozi muri UN ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro no kuyabungabunga hirya no hino ku isi witwa Jean-Pierre Lacroix avuga ko impamvu ikomeye yatumye UN iha Rugwabiza inshingano zo kuyobora MINUSCA ari ko yakurikiraniye hafi ibibera muri kiriya gihugu kuva amasezerano yo kuhagarura amahoro yasinywa.
Amb Valentine Rugwabiza azi neza ibikubiye muri ariya masezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola.
Jean-Pierre Lacroix yagize ati: “ Ambasaderi Rugwabiza azi neza ibyabereye kandi bikibera muri Centrafrique kuva amasezerano yo kuhagurura amahoro yasinywa. Nta kintu cyahabaye atakurikiraniye hafi. Niyo mpamvu yatorewe kujya gukurikirana ibihabera nk’Umuyobozi wa MINUSCA.”
Umunyamakuru wa RFI ukorera i Banqui witwa Carol Valade avuga ko Rugwabiza azatangira akazi ke mu ntangiriro za Mata, 2022 kandi ngo kuba yaragizwe umuyobozi wa MINUSCA ni ikindi gitego u Rwanda rwatsinze mu bubanyi n’amahanga bwaryo.
Carol yanditse ati: “ Kugira Ambasaderi Valentine Rugwabiza umuyobozi wa MINUSCA ni ikintu cyerekana ko u Rwanda ruri gukomeza umwanya warwo mu Muryango w’Abibumbye kandi ni indi ntambwe ruteye mu gukomeza gukurikirana ibibera muri Centrafrique.”
U Rwanda rusanzwe rufite abasirikare n’abapolisi muri Centrafrique.
Bamwe mu basirikare n’abapolisi barwo nibo barinda abayobozi bakuru ba kiriya gihugu harimo na Perezida wacyo witwa Faustin-Archange Touadéra.
Ikindi ni uko u Rwanda ari rwo rushinzwe gucungira umutekano abakoresha umuhanda uhuza iki gihugu na Cameroun, uyu muhanda ukaba ari wo ibintu byinshi biva cyangwa bijya mu Murwa mukuru, Banqui, bicamo.
U Rwanda kandi rukorana bya hafi na Polisi ya Centrafrique mu rwego rwo kuyifasha kuzamura ubushobozi bwayo.
Ibihugu byombi kandi( Centrafrique n’u Rwanda) biherutse gusinyana amasezerano yo kwagura imikoranire mu nzego zirimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ni amasezerano yasinywe ubwo Perezida Touadéra yasuraga u Rwanda.
Byabaye muri Kanama, 2021.
Jean-Pierre Lecroix avuga ko n’ubwo hari ibindi bihugu bifite abasirikare n’abapolisi bazi kurindira abantu bari mu kaga umutekano, ngo u Rwanda rwo rufitemo umwihariko.
Perezida Kagame ubwo yakiraga mugenzi we uyobora Centrafrique Faustin Archange Toaudéra ku meza taliki 06, Kanama, 2021 yamubwiye ko kuzirikana amateka mabi ibihugu byombi byaciyemo bizabifasha gukorana kugira ngo ‘byubake ejo heza.’
Hari mu gikorwa cyo kumwakira ku meza hari n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’ibihugu byombi.
Kagame yabwiye Touadéra ko nawe azirikana uko yakiriwe neza ubwo yari yasuye Centrafrique mu mwaka wa 2019.
Yaramubwiye ati: “Nibuka neza uko nakiriwe ubwo nari i Bangui muri 2019, njye n’abo twari kumwe.”
Kagame yavuze ko ibihugu byombi byahuriye ku mateka mabi, ariko ko iki gihe ari icyo gukorana kugira ngo amahoro arambye n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi birambye biboneke.
Ku byerekeye ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Bangui na Kigali, Perezida Kagame yigeze kuvuga ko n’ubwo u Rwanda rusanganywe abasirikare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA), ubwihutirwe by’ibibazo by’umutekano bwasabye ko hoherezwayo ‘abandi bihariye.’
Ku wa 20 Ukuboza 2020 abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, berekeza i Bangui.
Hari hasigaye Icyumweru kimwe gusa ngo amatora ya Perezida abe,.
Icyo gihe kandi imitwe myinshi yitwaje intwaro yari yahagurutse harimo na Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC), yayoborwaga na François Bozizé wayoboye Centrafrique kugeza mu 2013.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye muri kiriya gihe, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe imitwe myinshi yari yambariye kudobya amatora, hakozwe isesengura bigaragara ko ingabo za MINUSCA zishobora kubigendamo biguru ntege.
Ibihugu byombi byahise byemeranya ko u Rwanda rwoherezayo izindi ngabo bikorwa hagendewe ku masezerano bifitanye.
Zagiye yo kunganira ingabo za Centrafrique (FACA, Forces Armées de la Centrafrique).