Ikarita Y’Isi Ikwiye Kuvugururwa

Hari impamvu ebyiri z’ingenzi zituma tubyemeza: Kuvuka kw’ibirwa no kuzimira kwabyo. Mu Buyapani haherutse kuvuka ikirwa gishya nyuma y’iruka ry’ikirunga kiri munsi y’Inyanja kitwa Fukutoku-Okanoba. Hagati aho hari ibirwa bigiye kuzarengerwa n’amazi kubera kuyenga kw’amazi yibumbiye mu mpera z’Isi, ibyo bita ’Polar Ice Melting.’

U Buyapani ni igihugu kigizwe n’ibirwa  6,852.

Igitangaje ni uko bicyiyongera kubera imiterere yo mu nsi y’inyanja u Buyapani buteretsemo.

Ibirunga biri munsi y’inyanja u Buyapani buteretsemo nibyo bituma ibirwa byabwo bihora bivuka, ibindi bikazimira.

- Advertisement -

Imitingito niyo yatumye u Buyapani bumera uko bumeze muri iki gihe kandi niyo izagena uko buzaba bumeze ‘ejo hazaza.’

U Buyapani hamwe n’ibindi bihugu biri mu karere buherereyemo, buri mu gice abahanga bita mu Gifaransa Ceinture de Feu, ni ukuvuga agace kabamo ibirunga byinshi kandi biruka kenshi( Volcans Actifs).

Mu gihe gito gishize, abahanga mu mikorere y’ibirunga n’imiterere y’isi babonye ko mu bilometero 1,200 uturutse mu Murwa mukuru w’u Buyapani, Tokyo, havutse ikirwa.

Iki kirwa batarita izina gituranye n’ikindi bita Iwo Jima.

Cyatangiye kugaragara mu mpera z’Icyumweru gishize, hari tariki 13, Kanama, 2021.

Gusa ni ikirwa kikivuka( baby island) kuko gifite akarambararo( diameter) ka Kilometero imwe.

Iki kirwa kiri kuvuka

Abahanga bandika mu kinyamakuru kitwa IFL Science bavuga ko kiriya kirwa kigikura kuko n’ikirunga cyatumye kivuka, nacyo kigikora.

Kiriya kirwa nigikura neza kizatuma ubuso bw’u Buyapani bwiyongera kuko gishobora kuzasatira ikindi kitwa kitwa Ogasawara.

Imiterere y’u Buyapani iratangaje…

Uretse kuba bufite ibirwa byinshi kandi bivuka kenshi, muri ibyo birwa hari byinshi bizimira bitamaze imyaka 100.

Ibyinshi mu birwa byemejwe ko byavutse muri kiriya gihugu, hari hagati y’imyaka ya 1904, 1914 na  1986, ntibyarambye kuko ibirunga byarutse bikabisenya cyangwa bikabiremamo ibindi bishya.

Ndetse hari n’ikirwa kitamaze amezi arenze abiri kikiriho.

Gusa hari ibindi byavutse birakura ubu byabaye ubukombe urugero ni ikirwa kitwa Nishino Shima.

Ikindi gituma u Buyapani buba igihugu gitangaje ni abagituye.

Nicyo gihugu gifite abantu baramba kurusha abandi ku isi kandi nicyo gihugu gifite abaturage bavuga ururimi rutuma badasohora amatembabuzi menshi( aturuka ku macandwe).

Kudasohora amatembabuzi aturuka ku macandwe biri mu byafashije Abayapani kutanduzanya COVID-19 ari benshi nk’uko byagenze mu bindi bihugu bya Aziya bituranye nabwo.

Bazwi ho kandi gufungura amafunguro akize kuri proteins zitangwa n’amafi.

Ntibakunze kubyibuha cyane kandi umubano w’Abayapani utuma abageze mu zabukuru babo basaza neza kuko baba bumva bagikunzwe.

Ikarita Y’Isi yatangiye gushushanywa n’Abagereki ba Mbere ya Yezu Kristu…

Abagereki ba cyera nibo batangiye gushushanya imiterere y’isi.

Uwabikoze bwa mbere ni uwitwaga Anaximander, wayishushanyije avuga ko yiburungushuye.

Anaximander

Hari mu Kinyejana cya gatandatu mbere ya Yezu Kristu.

Nyuma ye abandi Bagereki barushijeho kuyivugurura ndetse abayishushanyije bwa mbere mu buryo busa n’uko yemewe muri iki gihe ni

Eratosthenes na  Ptolomey wayishushanyije akanayiha imirongo mbariro miganda( longitudes) n’imirongo mbariro( latitudes).

Abandi bagiye bayinonosora kandi biracyakomeje kuko imiterere y’isi ihora ihinduka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version