Ikawa Ihingwa Mu Ruhango Igiye Kuvugururwa

Mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ikawa yera mu Karere ka Ruhango n’amafaranga ayivamo akikuba gatatu, ubuyobozi bw’aka Karere ku bufatanye n’amakoperative ayihinga, muri ko hagiye guterwa ibiti bivuguruye bigera kuri miliyoni ebyiri.

Umusaruro wa kawa mu Karere ka Ruhango winjirizaga abayihinga agara kuri Miliyari Frw1 uyateranyije mu gihe kingana n’umwaka.

Ubuso bwose bihingwamo iki gihingwa ngengabukungu bungana na hegitari 1,700, bukaba buteweho ibiti miliyoni enye n’igice.

Ibyo nibyo bigiye kongerwaho ibindi biti miliyoni ebyiri.

- Advertisement -

Ubwoko bwa kawa izitabwaho ni Arabica kandi mu migambi ya Ruhango harimo gushishikariza urubyiruko kubigiramo uruhare rugaragara.

Umwe mu baturage bari muri Koperative zihinga ikawa mu Murenge wa Ntongwe yabwiye Kigali Today ko yishimira ko umusaruro ku muhinzi umwe wo muri Koperative yabo ku isizeni ugera kuri miliyoni Frw 1 ku muntu wateye ibiti byibura 300 bya kawa ndetse na miliyoni Frw 10 ku muturage ufite ibiti 5000 mu gihe cy’umwaka.

Icyakora haracyari imbogamizi ku rubyiruko zituma rutitabira cyane guhinga ikawa.

Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abahinzi (RYAF) mu Karere Ruhango witwa Ismael Munyemana asanga ikibitera ari uko nta butaka rugira bwo gukoreraho ubwo buhinzi,.

Uretse ko n’ubusanzwe ubutaka ari buto hose mu Rwanda, birazwi ko urubyiruko rugira ubutaka ari uko bubuhaweho umunani.

Ni bake cyane bigurira ubutaka bwabo bwite.

Bivuze ko kugira ngo urubyiruko rubone ubutaka buhagije bwo guhinga ikawa nyinshi yaruzamura mu mibereho, Leta igomba kubirufashamo.

Munyemana avuga ko mu rubyiruko rusaga 400 rugize iryo huriro mu Karere ka Ruhango, abagera kuri 20 gusa ari bo bafite ibipimo bya kawa.

Umuyobozi wa Koperative Arabica Coffee Benôit Habinshuti avuga ko mu banyamuryango basaga 50 bafite, batangiye kwinjizamo n’abakiri bato bava kuri batanu(5) bagera kuri 20, ariko nta gipimo kinini cya kawa bafite nk’abandi banyamuryango, ndetse kubinjizamo bisabye irengayobora.

Habinshuti asobanura ko ubundi umunyamuryango wabo agomba kuba afite igipimo cya kawa cy’ibiti 500.

Kugira ngo abo binjizwe muri koperative yabo, byasabye ko bagabanyirizwa ku mubare w’ibiti basabwa kuba bafite, bo bahabwa umwihariko wo kuba bafite ibiti 300.

Ku byerekeye amafaranga y’umugabane, nabwo baraganyirijwe ava Frw 150,000 agera ku Frw 50,000.

Avuga ko kugira ngo urubyiruko rukomeze kwitabira ubuhinzi bwa kawa,  ari byiza gukongera umusaruro kugira ngo abaguzi biyongere, bityo n’abafite ubutaka buto bumve ko bashobora kuyisimbuza ibindi bihingwa kubera ko yinjiza agatubutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko mu rwego rwo gufasha abahinzi ba kawa kongera umusaruro, babegereje inganda nto zitunganya toni hafi 20 z’ifumbire mvaruganda ihabwa umuhinzi ku buntu.

Ni ifumbire yatanzwe na NAEB ngo bayishyire kuri kawa.

Asaba abahinzi kwiha gahunda yo gutera ingemwe nshya zateguwe, bagakoresha ifumbire bahawe ngo hazaboneke umusaruro mwiza ugera nko  nk’ibilo 10 ku giti kimwe cyangwa kuzamura.

Asaba urubyiruko rwatangiye ubuhinzi bwa kawa kubishishikariza bagenzi barwo kugira ngo bazasimbure ababyeyi babo muri ubu buhinzi igihe bazaba bageze mu zabukuru.

Bavuga ko nyuma y’amazi, ikawa ari cyo kinyobwa kinyobwa kenshi ku isi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version