Ikiganiro Cyihariye: Ibibazo RURA Yategetse MTN Gukemura Ibigeze he?

Inyongezo yahawe MTN Rwandacell Plc ngo ibe yakemuye ibibazo biri mu itumanaho ryayo ikomeje gusatira umusozo, ndetse kubera birantenga, iki kigo kigeze nibura kuri 60% cyubahiriza ibyo cyategetswe n’Urwego ngenzuramikorere, RURA.

Mbere y’uko italiki ntarengwa y’inyongezo irangira ku wa 31 Werurwe 2021 igera, Taarifa yamenye ko MTN Rwanda yandikiye RURA isaba kongererwa igihe.

Mu gihe yaba itayihawe, ishobora guhabwa ibihano birimo gucibwa amafaranga.

Muri Kanama 2021 RURA yategetse MTN Rwandacell Plc ko bitarenze ku wa 29 Ukwakira mu Umujyi wa Kigali na 30 Ugushyingo 2021 ahasigaye hose mu gihugu, iba yakemuye ibibazo bituma uhamagara umuntu bikabanza kwanga, mwanavugana telefoni ikikuraho cyangwa ijwi rigacika.

- Advertisement -

Bijyanye kandi n’ibibazo byagaragajwe mu muvuduko wa internet yayo.

Nyuma y’impamvu nyinshi yagaragaje, MTN yongejwe amezi atanu azarangira ku wa 31 Werurwe 2022, ngo ibe yakemuye ibibazo mu Umujyi wa Kigali.

Ibijyanye n’ingengabihe yo gukemura ibibazo mu gihugu hose byo ntibirasobanuka.

Mu kiganiro cyihariye na Taarifa, ku wa Gatanu taliki 25 Gashyantare 2022, Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga (Chief Technology Officer) muri MTN Rwandacell Plc, Eugène Gakwerere, yahishuye ibikomeje kudindiza urugendo rwo gukemura ibibazo muri serivisi z’iki kigo gifite abafatabuguzi basaga miliyoni 6.9.

Taarifa: Mwakiriye mute inyongera y’amezi atanu mukurikije ibyo mugomba gukora?

Gakwerere: Twabyakiriye neza. Impamvu ni uko buriya biba bigaragaza ko raporo twahaye RURA n’abandi babishinzwe, bishimiye urwego twari tugezeho mu gukemura ibibazo twari twabwiwe ko tuzaba twakemuye.

Guhera mu kwezi kwa munani kugeza ku itariki 29 Ukwakira 2021 hari byinshi twakoze.

Twubatse iminara igera ku 177, muri Kigali honyine hari harimo 68, hanyuma tugenda twongerera n’ubushobozi iyari isanzweho, dukemura bya bibazo abantu bavugaga byo guhamagara bigacikagurika cyangwa se abantu ntibumvikane, aho internet yagendaga buhoro, abandi badafite rezo (reseau, network).

Taarifa: Kuki mwaje gusaba kongererwa igihe?

Gakwerere: Muri RURA bafite ibipimo bigera ku munani bapimiraho, harimo uburyo uhamagara umuntu bigacamo, ese iyo uhamagaye umuntu mbere y’uko binacamo bitwara amasegonda angahe? noneho iyo umuhamagaye mukavugana ijanisha ringana rite kugira ngo bibe bitaracika?

Hari ukureba uko ubwiza bwa internet buhagaze, harimo kureba nanone aho rezo igera haba kuri telefoni nto cyangwa smartphone, bakareba n’umuvuduko wa internet.

Uko ari umunani rero, ibyo twakoze, bitandatu turi ku gipimo cy’ibyo RURA yemera, ariko bitatu muri ibyo ntabwo twagejeje ku rwego RURA ireberaho.

Twakoze igenzura, muri Kigali cyane cyane twagenzuye imirenge yose uko ari 35, dusanga [dukeneye ikindi gihe] kugira ngo ibyo bipimo bitatu bishobore kugera ku rwego rw’ibyo RURA yifuza.

Tarifa: Ibyo bitatu ni ibihe?

Gakwerere : Harimo guhamagara umuntu kugira ngo bicemo neza mutangire kuvugana biri ku ijanisha ringana rite (call set up success rate). Bo bapimira nibura kuri 95%, wasangaga turi kuri 94%, 92% gutyo gutyo… Harimo n’ubwiza bwa signal y’ikoranabuhanga rya 3G, noneho hakabamo n’umuvuduko wa internet.

Tarifa: Kubera iki byo bitakemukiye ku gihe mwahawe ?

Gakwerere : Kugira ngo ibyo bikemuke, ahenshi ibibazo twabonaga bisigaye bisaba ko twongeramo iminara 34 (muri Kigali).

Tubereka ko dufite ibikoresho mu bubiko twamaze kubitumiza, ndetse ko n’amafaranga akenewe twayabonye, ariko noneho dukeneye ko dufatanya, ko batwemerera bakaduha uburenganzira bwo kubaka iminara aho hantu 34.

Kuko burya kugira ngo ushobore kubaka umunara duca mu nzego  eshanu, nko muri Kigali harimo Umujyi wa Kigali, RDB, Ikigo gishinzwe imyubakire, Minisiteri y’Ibidukikije na RURA.

Ikibazo rero gihari uyu munsi, ni uko iminara 34 twateganyaga kuba twakoze kugeza ku wa 31 Werurwe, uyu munsi tuvugana hamaze kujyaho ine. Uretse iyo ine, indi itatu ni yo imaze kubonerwa ibyangombwa, iyindi isigaye ntiturabona ibyangombwa.

Ubu rero turi mu biganiro n’izo nzego uko ari eshanu. Twumva rero ko kugeza ku wa 31 Werurwe tutazaba twashoboye gukemura ibyo bibazo byose.

Taarifa : Ni iki kigomba gukurikiraho?

Gakwerere : Muri ibyo biganiro twaberetse izo imbogamizi dufite, turongera tubandikira tubabwira ko icyo twifuza ari uko bazongera kuduha ikindi gihe kugira ngo ibi bibazo bizabe byakemutse, kubera ko iminara izaba itaruzura icyo gihe.

Ariko bari batwijeje ko bitarenze iyi week-end bari buduhe ibyangombwa by’indi minara 16. Ubwo 16 niramuka ije, twizeye ko yo izaba yuzuye mu kwezi kwa gatatu.

Mu ijanisha ry’aho tugeze ubungubu, ni nka 60% byo kuba ibibazo byose byakemutse.

 Taarifa: Ni he handi hakiri ibibazo?

 Gakwerere: Hari akandi kantu katarasobanuka neza kajyanye n’abantu bakorera mu nzu nini.

Nk’iyi miturirwa mubona, kenshi iyo uri hasi cyangwa uri hejuru, bitewe n’uko inkuta zubatse, usanga rezo itahagera neza.

Kandi abafatabuguzi bacu usanga mwese muba mwicaye mu biro amasaha agera ku munani, amasaha menshi ku munsi muyamara mu Biro.

Iyo rero umuntu ari mu nzu nka Kigali City Tower, Downtown, CHIC cyangwa MIC, ari ho yiriwe umunsi wose kandi ntabone rezo neza, yumva ko ikosa ari MTN cyangwa se undi wese utamuha serivisi nziza.

Ni ukuvuga ngo rimwe na rimwe ntabwo ‘signal’ zituruka hanze zinjira muri ziriya nzu, bisaba ko wongeramo utundi dukoresho twita ‘IBS’ (Indoor Building Solution), bigasaba utuntu tumeze nk’udutara, twe tukaza dushyiraho twa antenne kugira ngo signal ibashe kwiyongera.

Itegeko rihari rivuga ko nyiri inzu ari we ugomba kubyishyiriraho, none ba nyiri inzu ni nk’aho batari babimenya, ni nk’aho batigeze babisobanurirwa.

Uyu munsi ibibazo 25% twakira bituruka mu bantu bakorera mu nzu nk’izo.

Ubu turimo turaganira na RURA, Minisiteri y’Ikoranabuhanga, kugira ngo turebe icyakorwa.

Niba abantu batabyumva, ese twe twahabwa uburenganzira ngo tubyishyiriremo, ibindi biganiro bize nyuma?

Mu isesengura tumaze gukora no mu kwitegura na CHOGM, ni uko hari inzu  35 twabonye hano zicyeneye kujyamo ibyo bikoresho.

Taarifa: Izo nyubako zirimo izihe?

 Gakwerere: Muri izo nzu nakubwira iriya nzu nshyashya ya RDB, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Ibitaro bya Nyarugenge, Ibitaro bya Masaka, Ibitaro bya Faisal, Intare Arena, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Ingabo, Kigali Arena, Inyubako ya Minisitiri w’Intebe n’Indi nyubako iri ruhande rw’aho Minisiteri y’Intebe yahoze ikorera.

Ni zo cyane cyane tumaze kubona, izindi ni inyubako z’ubucuruzi harimo nk’amahoteli ya Park Inn by Radisson, Serena (Kigali& Rubavu), Golden Tulip ya Nyamata, na ziriya zose zo mu Ruhengeri nka One & Only (Ruhengeri & Nyungwe), Singita, Kivu Marina Bay (Rusizi), kandi usanga ariho abakiliya benshi baba bari.

Taarifa: Ni ukuvuga ko ho ikibazo ntaho gihuriye n’abatanga serivisi z’itumanaho?

 Gakwerere: Usanga umunara uri na hafi ariko utinjiramo kuko ahanini biterwa n’uko zubatse, ugasanga ibibazo biri mu nyubako zo hasi (basement), cyangwa ziri hejuru guhera mu nyubako ya kane, ku ya gatanu.

Ni ukuvuga ngo tugomba gushaka uburyo aya mahotel y’inyenyeri eshanu n’inyenyeri enye n’izi nzu za Leta, kugira ngo dushobore kuyashyiramo ibyo bikoresho.

Taarifa: Mwasabye RURA ikindi igihe kingana gute?

 Gakwerere: Twanditse tubereka iminara isigaye itarubakwa, tubereka ko ibi bijyanye n’amahoteli n’inzu nini bitarasobanuka.

Ariko mu gihe ibiganiro birimo gukorwa, twumva biramutse bikemutse vuba, ibyangombwa by’iminara bigatangwa n’iby’amahoteli nabyo bikajya ku murongo, twari twabasabye ko baduha kugeza mbere y’uko CHOGM itangira, ni ukuvuga mbere y’ukwezi kwa gatandatu, twaba twabirangije.

Taarifa: Gukemura ibibazo hanze ya Kigali ho byo bigeze he?

 Gakwerere: Hanze ya Kigali twagenzuye imijyi 18, tumaze gukora isesengura twasanze tugomba kongeramo iminara 24, cyane cyane muri iyo mijyi.

Iyo 24 nayo twamaze gusaba uburenganzira muri RURA, kuko ni yo igena umunara twubaka ahantu uko ugomba kuba umeze.

Muri iyi minsi ugenda ubona iminara yenda gusa n’aho ifite ibiti cyangwa amababi hejuru, hari uwo bavuga bati ahangaha mugomba kuhashyira umunara usa n’ubwiza bw’umujyi cyangwa ubwiza bw’ahantu, hari umeze nk’igiti, umeze nk’itara ryo ku muhanda, niba se ari hejuru y’inzu ukaba usa n’aho utwikiriye nk’aho wagira ngo ni ikigega cy’amazi, kugira ngo ntibiteze akajagari mu mijyi.

Bamaze kutubwira ibikenewe, dukorana n’abafite uburenganzira bwo kuyubaka batangira kuyitumiza, ariko nayo iracyari muri cya cyiciro tutarabonera ibyangombwa.

Usibye aho ariko no mu bindi byaro, hari aho twamaze gukora isesengura, aho twabonye cyane cyane ahegeranye n’imipaka, utugari tugera kuri 68 dukora ku mipaka ya Uganda, Tanzania, RDC cyangwa u Burundi, dukeneye kongerwamo iminara kugira ngo batabangamirwa n’iminara ituruka hakurya mu baturanyi.

Aho hose rero twari twasabye kongererwa igihe kuko cyo cyagombaga kurangira ku wa 30 Ugushyingo 2021.

Twari twasabye kongererwa andi mezi atandatu ngo tube twashyizeho iyo minara, ariko ho ntabwo turabona igisubizo kugeza uyu munsi, niba twaremerewe cyangwa niba italiki bari baduhaye izagumaho.

Taarifa: Muri rusange imirimo igomba gukorwa ingana iki?

 Gakwerere: Mu gihugu hose twasanze nyuma y’iyi minara 34 muri Kigali, 24 mu mijyi yunganira Kigali na 68 yo ku mipaka, dushyizemo n’imihanda yose nka Nyungwe ukayicamo nta hantu na hamwe ubuze rezo, bisaba kongeramo indi minara igera kuri 277.

Ibyo ariko ni ibyo tuvana mu bikoresho dukoresha ahangaha, ariko iyo utwaye abantu bakazenguruka, akenshi habamo guhinduka.

Kuko iyo ugezeyo usanga Akagari kamwe cyangwa tubiri dushobora gukoresha umunara umwe, ahandi bitewe n’imiterere y’aho nko mu Mutara n’ahandi harambuye, ugasanga Utugari dutatu dushobora gukoresha umunara umwe.

Ishobora kujya hagati ya 240 na 277. Iyo rero niramuka igiyeho yose bizaba ari burundu!

Taarifa: Hari ibindi murimo gukora ngo serivisi zirusheho kunoga?

Gakwerere: Tumaze kuvugurura iminara isanzwe, ngira ngo uyu mwaka turimo turakora ku minara 178 mu kuvugurura.

Hari ibikoresho bitagifite ireme, byari bishaje, hari ibikoresho biri mu rutirigongo cyangwa umutima wa network biba hano, byose tumaze kubizamura ku ikoranabuhanga rigezweho.

Hanyuma n’aho tuvoma internet muri Uganda na Tanzania, uyu munsi wa none twasinye kongera ingano, inshuro ebyiri z’iyari ihari.

Icyo gihe rero uba uvuga uti ‘nta gihe tuzongera kugira ikibazo cya intenet, kuko ikibazo cyari gihari, niba uyu munsi muri Uganda hacitse, Tanzania ntabwo yashoboraga gutwara ingano yahaza abafatabuguzi.’ Aribyo kwakundi usanga igenda buhoro.

Cyangwa se niba Tanzania icitse, Uganda ntishobore kuyitwara n’ubwo cyane cyane inzira ya Tanzania ari yo duha amahirwe menshi kuko muri Uganda hakunda gucika cyane.

Ubu rero icyo twakoze ni uko twongereye inshuro ebyiri ingano yo muri Uganda ariko inyuze mu nzira zitandukanye.

Ni ukuvuga ngo twari dufite inzira ica Gatuna, ikagenda Mbarara, ikagera muri Kenya, ubu noneho twashatse indi nzira ica Kagitumba, Mbarara, igakomeza.

Kugira ngo igihe hano haza Gatuna hacitse, Kagitumba ibe iriho. Na Tanzania nibyo twakoze naho twashyizeho inzira ebyiri, ni gake cyane inzira zose zacikira rimwe.

Ibyo nibirangira, rwose inzego zose dufatanyije uyu mwaka, ibyo duteganya birangiye, icyitwa ikibazo cya network cyaba kibaye amateka.

Taarifa: Iri shoramari mwasanze rizatwara amafaranga angahe?

 Gakwerere: Ibi bintu nkubwira biba bihenze! Nk’iyo minara isigaye uyu mwaka wonyine wa 2022 turakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni $42 kugira ngo twongere iminara muri Kigali no hanze ya Kigali, no kuvugurura ibyuma kugira ngo bigere ku ikoranabuhanga rigezweho n’ibyo bya internet.

Ariko iyo minara yose isigaye 277, kugira ngo yose ibe yuzuye, dukeneye nibura andi agera kuri miliyoni $13 y’inyongera.

Taarifa: Ni iki mwizeza cyangwa musaba abafatabuguzi banyu?

Gakwerere: MTN ntabwo isinziriye, irimo irakora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bibazo bya network bibe amateka.

Icya kabiri, umuturage akwiye kuba ijisho rya mugenzi we.

Burya hari ibintu biteza ibibazo tutabasha kugenzura. Naguha urugero, nk’ejo (ku wa Kane) uburasirazuba bwose bwavuyeho kuri internet iminota igera kuri 30.

Bitewe n’iki? Dufite ikiraro kiri Gashora wambuka ujya Sake, dufite umugozi, umuturage, umugizi wa nabi aciyeho, arawuciye. Iyo awuciye tuba dusigaranye indi nzira ica hano Rwamagana ikazenguruka ikazajya Ngoma.

Ubwo mu gihe tukirwana no gusana hariya, indi nayo ijya Rwamagana iba iracitse, iciwe n’abantu. Urumva bino bikorwaremezo dukora ntabwo ari ibyacu, buri wese akwiye kugira uruhare mu kugira ngo abirinde.

Iyo umwe abyangije bigira ingaruka no ku wundi wari ufite ibye ashaka kwikorera.

Hari ibindi bibaho, nk’ubu turi mu gihe cy’imvura, inkangu zibaho, nk’uriya muhanda ejobundi wari wacitse ujya mu majyaruguru, wahitanye umugozi wacu.

Nubwo tuba dufite undi uca i Byumba, buriya kugira ngo Amajyaruguru yose abe akora neza dufite inzira imwe ihaguruka ahangaha ikagera Nyabugogo, igakomeza Rulindo ikazagera Musanze, tukagira n’indi ica i Byumba, ikazenguruka ikazagera i Musanze nayo.

Ni ukuvuga ngo iyo iya Rulindo icitse tuba dusigaranye inzira imwe ijya Byumba. Iyo tugize ibyago nayo ikagira ikibazo, amajyaruguru yose ahita abura umurongo.

Rimwe na rimwe bijya bibaho wenda network ntizimere neza muri icyo gihe, ariko icyo dusabwa ni ukugira ngo twihute dukemura izo serivisi.

Ariko mu gihe kabayeho gutyo abaturage ntibumve ko ari bya bindi bya MTN, ni ibibazo tudafiteho ubushobozi.

Ariko ni cyo dusabwa, ni ko kazi kanjye n’iri tsinda ry’abakozi bose, kugira ngo nibura tugerageze gusubizaho serivisi mu gihe cyihuse gishoboka. Kandi dufite itsinda ry’abantu bakora amasaha 24/24, iminsi 7/7, bazi neza uburemere bwa network.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version