Ikipe Y’u Rwanda Ya Handball Yatsindiye Gukinira Igikombe Cy’Isi

Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amaboko wa Handball yaraye mu byishimo nyuma yo gutsindira kujya mu mikino yo guhatanira igikombe cy’isi.

Ni nyuma y’umukino u Rwanda rwanganyijemo na Algeria ku manota 30 kuri 30, biruha gukomeza kuko rwari rwitwaye neza mu mikino yari yabanje.

Mu mpera za Kanama, 2022 nibwo hatangiye imikino y’Afurika mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 18 (U-18 African Men’s Handball Championship).

Mbere y’iyi mikino, bakuru babo bafite guhera ku myaka 20 bari bitwaye nabi kuko imikino yabo yarangiye u Rwanda rubaye urwa nyuma.

- Advertisement -

Abo mu ikipe y’abatarengeje imyaka 18 bo bitwaye neza muri rusange none byabahesheje itike yo kuzakina imikino yo guhatanira igikombe cy’isi muri uyu mukino.

Umutoza wabo yabigishije amayeri yatuma bazajya mu mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mukino w’amaboko.

Ku ikubitiro, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 u Rwanda batangiye bitwara neza ndetse batsinda Madagascar ibitego 53-32.

Ku mukino wa kabiri ariko, u Rwanda ntirwawutsinze ahubwo rwatsinzwe na Misiri amanota 40 ku manota 30.

Kuri uyu wa Gatanu Taliki 02, Nzeri, 2022, nibwo umukino umuntu yakwita ‘kamarampaka’ wabaye aho u Rwanda rwagombaga gutsinda cyangwa kunganya ariko ntirutsindwe.

Kunganyiriza mu itsinda rwarimo byatumye rukomeza.

Ibindi bihugu byatsindiye kuzakina iriya mikino ni Maroc, Misiri n’u Burundi.

Imikino y’igikombe cy’isi cy’umukino wa Handball izaba mu mwaka wa 2023 ibere muri Pologne no muri Suède.

Abafana b’ikipe y’u Rwanda ya Handball bari bishimiye intsinzi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version