Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikosa ry’Abaganga Ryacishije Ibitaro Bya Faysal N’Ibya Kanombe ‘Miliyoni 100 Frw’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Ikosa ry’Abaganga Ryacishije Ibitaro Bya Faysal N’Ibya Kanombe ‘Miliyoni 100 Frw’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2021 1:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ibitaro bibiri bikomeye mu Rwanda guteranya amafaranga bigaha umugore miliyoni zirenga 100 Frw kuko byagize uruhare mu kumuca ibere byibeshye ko rifite cancer.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’urubanza rwari rugiye kumara imyaka ibiri.

Uriya mugore yari  yarasabye urukiko kuzahabwa indishyi ya Miliyoni 305 Frw.

Icyemezo cyo kumuha iriya ndishyi cyafashwe ku wa Gatanu tariki 09, Mata, 2021, kikaba cyaraje  gitegeka ibitaro by’u Rwanda bya gisirikare biri i Kanombe n’ibyitiriwe Umwami Faysal gukusanya ariya mafaranga bikayaha uriya mugore.

Ibitaro by’u Rwanda bya gisirikare biri i Kanombe bigomba gutanga miliyoni 62 Frw, ibya Faysal bigatanga Miliyoni 42 Frw.

Muri aya mafaranga harimo Miliyoni 2 Frw Ibitaro by’u Rwanda bya gisirikare bigomba kwishyura abunganizi b’uriya mugore ndetse na 500 000 Frw y’ikurikiranarubanza.

Ibitaro byombi kandi bigomba guteranya kandi bikishyura Frw 20000 by’igarama ry’urubanza.

Byatangiye muri 2017…

Ikinyamakuru gikora inkuru z’ubutabera kitwa Kigali Law Tiding kivuga ko uru rubanza rwatangiye muri Kanama, 2017, ubwo umugore ukomoka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini yajyanwaga mu bitaro bya Faysal  gusuzumwa ibere ryamuryaga.

Dr Lynette Kyokunda wamusuzumye yemeje ko mu ibere rye harimo cancer igeze ku rwego rwa kabiri.

Kuko uriya mugore tudatangaza amazina nta mafaranga yo kwishyura  ibitaro bya Faysal igikorwa cyo kurikuraho yari afite, yahisemo gusaba ko yakoherezwa ku bitaro by’u Rwanda bya gisirikare biri mu murenge wa Kanombe aho yabonaga ko kumukuriraho ririya bere bihendutse.

Abaganga bo mu bitaro by’u Rwanda bya gisirikare bya Kanombe ntibiriwe bajya gusuzuma nabo ngo barebe niba icyemezo cyo muri Faysal ari nta makemwa ahubwo bahise bamubaga ibere  barikuraho.

Byabaye muri Werurwe, 2018.

Kubera ko hasanzweho amabwiriza agenga umwuga w’abaganga avuga ko umubiri wakuwe ku murwayi ugira igice gito cyawo kibikwa kikazongera gusumwa, no ku ibere ry’uriya mugore niko byegenze.

Muri Werurwe, 2018 nibwo bapimye basanga ‘nta cancer yari arwaye.’

Bikimenyekana, abaganga bo muri biriya bitaro byombi barahuye, ngo basuzume niba koko nta cancer uriya mugore yari afite.

Bemeranyije ko nta cancer yari iri mu ibere ry’uriya mugore, bemera ko Dr Lynette Kyokunda ‘yibeshye mu isuzuma yakoze.’

Muri Kamena, 2019, uriya mugore yareze ibitaro bya Faysal, asaba ko byamuha indishyi y’akababaro ya miliyoni 305Frw.

Mu rubanza mu mizi ibitaro bya Faysal byitakanye ibya gisirikare bya Kanombe, bivuga ko bitigeze bisaba ko uriya mugore acibwa ibere, kuko iyo biba bityo nabyo byari bubyikorere kuko bifite iyo serivisi.

Ibitaro by’i Kanombe byageze mu rukiko bivuga ko raporo ya muganga wa Faysal yari ifite ibihamya bihagije byatuma undi muganga akora ibiyikubiyemo atiriwe asuzuma ibindi.

Byavuze ko iriya raporo yerekanaga mu buryo busobanutse ko uriya mugore yari afite cancer y’ibere iri ku rwego rwa kabiri, bityo ko ririya bere ryagombaga gukurwaho.

Urukiko rwaje  kwanzura ko ibitaro byombi byakoze ‘ikosa ryo guterera iyo’(medical negligence) ntibyashishoza ngo birengere umurwayi bityo ko bigomba kumuha indishyi ya Miliyoni 100 Frw.

Taarifa yamenye ko Dr Lynette Kyokunda amaze kumenya ibya kiriya kibazo yahise ajya gukorera muri Zambia.

TAGGED:AbagangaFaysalfeaturedIbitaroKanombe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bushinwa Bugiye Kubaka Urugomero Rw’Amashanyarazi ‘Rwa Karahabutaka’
Next Article Afurika Irashaka Kwikorera Inkingo Zayo Za COVID-19
1 Comment
  • Karegeya says:
    11 April 2021 at 4:58 pm

    Tuzarebe ko bazamwishyura

    Reply

Leave a Reply to Karegeya Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?