Imbunda Zirenga Miliyoni 100 Ziri Mu Batuye Afurika Batazemerewe

Imbunda ziri henshi muri Afurika kandi mu buryo budakurikije amategeko

Ubuyobozi bw’Umuryango ushinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ritemewe ry’Intwaro nto muri Afurika (RECSA) uvuga ko kugeza ubu hari intwaro zirenga miliyoni 100 ziri mu batuye Afuruka kandi batemerewe kuzitunga.

Bivuze ko abo bantu baba bashobora kuzikoresha bahungabanyriza abandi umutekano kandi izi ntwaro nizo zikunze kwifashishwa n’inyeshyamba.

Abayobozi 40 bo mu nzego z’umutekano w’u Rwanda baraye bahuriye mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana baganira kuri iki kibazo.

Ni abo muri Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rw’iperereza n’umutekano, Ingabo z’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Hari mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe gukangurira abantu gusubiza intwaro batunze mu buryo butemewe n’amategeko, bakabikora birinda ibihano bijyanirana nabyo.

Akenshi abantu batunze intwaro muri ubwo buryo bazikoresha mu bwicanyi bugamije kwihorera, kwihimura, gusahura, guhungabanya imikorere ya Guverinoma ziri ku butegetsi no gucuruza ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Ushinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ry’Intwaro nto muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, CP (Rtd) Vianney Nshimiyimana yavuze ko  hari imitwe itunze izo ntwaro mu buryo butemewe ifite aho ihuriye n’u Rwanda.

Iyo irimo FLN, FDRL n’indi myinshi kandi ngo ijya izikoresha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Niyo mpamvu kurwanya intwaro zitunzwe mu buryo butemewe n’amategeko bikwiye gushyirwamo imbaraga.

Yagiriye abaturage inama yo kujya babwira ubuyobozi umuntu wese babonana intwaro kandi adakwiye kuyitunga.

Avuga ko uwo muntu aba ashyira mu kaga ubuzima bw’abandi.

Nshimiyimana ati: “ Nubona hari umuntu utunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, jya umenya ko ari kwishyira mu mutekano muke, ari gushyira abaturanyi be mu mutekano muke, arashyira igihugu mu mutekano muke”

Abo kandi barimo n’abatoragura amasasu na za grenades, bose bagasabwa kubisubiza.

Ku rundi ruhande, Vianney Nshimiyimana avuga ko  Abanyarwanda bemerewe gutunga intwaro iyo babisabye kuko hari amategeko abigenga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ritemewe ry’Intwaro nto muri Afurika (RECSA) Betindji Jean Pierre, yavuze ko muri Afurika habarurwa intwaro zirenga miliyoni 100 kandi zose zitunzwe n’imitwe y’iterabwoba cyangwa abantu ku giti cyabo.

Betindji Jean Pierre. Ifoto@IGIHE

Yemeza ko ibyo ari ikibazo ku bashinzwe umutekano kuko biba bivuze ko abaturage bari mu kaga ko kwicwa cyangwa gukomeretswa n’abantu runaka.

Ati: “Iyi niyo mbogamizi kuri twe.  Nta kidashoboka iyo hari ubushake bwo kugabanya imbunda zitemewe n’intwaro nto mu bice bitandukanye. Ubushakashatsi bugaragaza ko kugabanya izo ntwaro bishoboka kuko hari izigera kuri miliyoni 100 hirya no hino zizenguruka mu buryo butemewe, kuzigabanya bizafasha Afurika gutekana mu gihe kizaza.”

Ku byerekeye u Rwanda, twabibutsa ko mu mezi macye yatambutse hari grenades basanze mu rugo rw’uwahoze ari Depite witwa Eugѐne Barikana aza no kubikurikiranwaho mu nkiko.

Nyuma yo kuzifatanwa yavuze ko yibagiwe kuzisubiza abazimuhaye.

Agifatwa, Barikana Eugene yabwiye RIB ko izo ntwaro yazitunze akibana n’abasirikare yibagirwa kuzisubiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version