Imishahara y’Abacamanza Yazamuwe

Imishahara y’abakozi b’Urwego rw’Ubucamanza yazamuwe, aho nk’umushahara mbumbe w’umucamanza mu Urukiko rw’Ikirenga wavuye kuri 2,441,159 Frw ku kwezi wabarwaga mu 2018, ugera kuri 2,685,339 Frw.

Ni imishahara igaragara mu Iteka rya Perezida Nº 001/01 ryo ku wa 20/01/2022 rigena imitunganyirize y’inzego z’imirimo z’Urwego rw’Ubucamanza, imishahara n’ibindi bigenerwa abacamanza n’abakozi b’inkiko.

Muri iri teka, umushahara fatizo w’umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga wavuye kuri 1,909,500 Frw ugera kuri 2,100,500 Frw.

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na we ahabwa umushara umwe nk’uw’umucamanza mu Urukiko rw’Ikirenga.

- Advertisement -

Gusa nk’umwungirije, umushahara mbumbe we ku kwezi wavuye kuri 2,183,524 Frw ugera kuri 2,541,695 Frw.

Ni mu gihe umucamanza mu Urukiko rw’Ubujurire, umushahara mbumbe we ku kwezi wavanywe kuri 2,017,360 Frw ugera kuri 2,441,159 Frw.

Mu gihe mu nkiko zo hejuru imishahara yazamutse, iy’abacamanza b’Urukiko rukuru n’Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi ntabwo yahindutse, yagumye ku 1,333,657 Frw ku kwezi.

Nyamara nk’umushahara wa Perezida w’Urukiko rukuru na Perezida w’Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi wavuye kuri 2,017,360 Frw ku kwezi, ugera kuri 2,441,159 Frw, ungana n’uhabwa umucamanza mu Urukiko rw’Ubujurire.

Iyo umanutse gato ukagera mu nkiko zisumbuye n’Urukiko rw’Ubucuruzi, abacamanza baho bagumye ku mushahara mbumbe wa 786,131 Frw ku kwezi.

Ni kimwe na ba Perezida b’izo nkiko, nabo bagumye ku mushahara mbumbe wa 1,085,308 Frw ku kwezi.

Ni mu gihe abacamanza bo mu nkiko z’ibanze bavuye ku mushahara mbumbe wa 653,152 Frw, ubu bageze ku 746,459 Frw, hafi y’abacamanza mu nkiko zisumbuye.

Bigaragara ko umukozi uhembwa amafaranga make mu Urwego rw’Ubutabera ari Umwandiki w’Urukiko rw’ibanze, buri kwezi ugenerwa umushahara mbumbe wa 328,317 Frw, ari nawo wabarwaga mu 2018.

Muri iri teka kandi biteganywa ko abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga na Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, buri kwezi buri wese agenerwa ibindi bimufasha gutunganya umurimo.

Birimo 100.000 Frw y’itumanaho rya telefoni na interineti byo mu biro; 40.000 Frw y’itumanaho rya interineti igendanwa; 150.000 Frw y’itumanaho rya telefoni igendanwa; 300.000 Frw yo kwakira abashyitsi mu kazi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba; koroherezwa ingendo hakurikijwe Amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano na 500.000 Frw y’icumbi.

Hakiyongeraho n’amafaranga miliyoni 5 Frw yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu, iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.

Buri mushahara mbumbe ugenerwa aba bacamanza wiyongeraho 10% byawo nyuma ya buri myaka itatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version