Impamvu COVID-19 Yishe Uruhinja Rw’Amezi Atanu I Gisagara

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Cy’Igihugu cy’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko uruhinja rw’amezi atanu ruheruka kwicwa na COVID-19 rwari rwaravukanye ibindi bibazo, byatumye ruzahazwa n’iyo ndwara.

Ku wa Gatanu nibwo mu mibare itangazwa buri munsi na Minisiteri y’Ubuzima, hatangajwe ko uretse abantu 68 bashya bari basanzwemo uburwayi bwa COVID-19, hari n’umuntu umwe witabye Imana.

Yakomeje iti “Twihanganishije umuryango w’umwana w’umukobwa w’amezi 5 witabye Imana i Gisagara.”

Ntabwo abantu benshi bahise bumva uburyo umwana w’amezi atanu yahitanwa n’iki cyorezo, cyane ko ari we muto kurusha abandi cyari cyishe mu Rwanda. Ni mu gihe abantu bamaze kumenyera ko hapfa kenshi abantu bakuze cyangwa banduye bafite indi ndwara ikomeye.

- Advertisement -

Dr Nsanzimana yifashishije Twitter, yemeje ko ruriya ruhinja rwari rwaravukanye ubundi burwayi.

Ati “COVID itangiye kudutwara ibibondo. Nubwo uyu mwana w’amezi 5 yari yaravukanye ubundi burwayi bukomeye, iyo adahura n’iki cyago yashoboraga gukomeza kubaho.Twirinde cyane.”

Akarere ka Gisagara ubu mwana yakomokagamo karimo ubwandu bwinshi bwa COVID-19, ku imirenge ibiri (Kansi na Mamba) iheruka gushyirwa muri guma mu rugo y’ibyumweru bitatu.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwicwa na COVID-19 ni abantu 322.

Abamaze kwandura bose hamwe ni 23.866, 92.4 ku ijana bamaze gukira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version