Impunzi Zitahuke, Inyeshyamba Zive Aho Zafashe…Ibyemezo Bya EAC

Inama yaraye ihuje Abakuru b’ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afurika yabereye Addis Ababa yanzuye ko imitwe yose yitwaje intwaro igomba gusubira inyuma ikava aho yafashe bitarenze taliki 30 Werurwe, 2023.

Ikindi nni uko Abakuru b’ibihugu byayitabiriye  basabye ko imirwano ihagarara ako kanya impunzi zahungiye iyi mirwano mu Rwanda no muri Uganda zigataha aho zaturutze.

Iriya nama yari iyobowe na Perezida w’u Burundi, unayobora Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, Evariste Ndayishimiye n’uwa Angola , João Lourenço.

N’ubwo imitwe yose yasabwe kubahiriza imyanzuro ikarekura aho yafashe, M23 niyo yibanzweho.

- Advertisement -

Ingabo za DRC ziherutse kuvuga ko ziri gusubiza “mu buryo bukomeye” ibitero bya M23 zishinja kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.

M23 yo, ku rundi ruhande,  ivuga ko ingabo za Leta ‘zitera ibisasu buhumyi ahatuye abantu i Kitchanga, Kingi n’i Ruvunda bityo ko igomba gusubiza bikomeye abarasa ibyo bitero, ikabikora mu rwego rwo kurengera abaturage.

M23 imaze gufata 80% bya Teritwari ya Rutshuru n’ibindi bice bya Masisi zombi z’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko iyi nama y’i Addis Ababa irimo kwiga ku kwanga gusubira inyuma kwa M23 ku butaka bwa Congo yafashe bitemewe, ikabikora ‘ititaye ku masezerano ya Luanda na Bujumbura’.

Kuri  uyu wa Gatandatu i Addis Ababa haratangira inama rusange y’Abakuru b’ibihugu bagize Umuryango w’Ubumwe bwa Africa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version