Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 November 2025 11:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija Mu Karere ka Nyagatare hari igororero ry’abana bahafungiwe kubera ibyaha bahamijwe n’inkiko.

Abo bana baba bafite hagati y’imyaka 14 na 18 y’ubukure, abahafungiwe bakaba abantu 395 muri bo abakobwa bakaba ari 16 bakiga amasomo y’uburezi rusange arebana n’amashuri abanza n’ayisimbuye.

Hari n’ibiga imyuga irimo ububaji, gusudira, kudoda, kwiga mudasobwa no gukora iby’ubwiza, hair dressing.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’igorora Chief Superintendent of Prisons Hillary Sengabo Emmanuel avuga ko muri abo bana hari abatsinda bagahabwa uburyo bwo gukomeza amasomo ndetse hari n’abo Umukuru w’igihugu aha imbabazi.

CSP Hillary Sengabo, Umuvugizi wa CSP

Ati: “Abatsinda amasomo y’imyuga bahabwa impamyabumenyi z’uko bize neza.”

Iyo hari urangije amasomo ye ariko igifungo cye kitararangira, arategereza kikarangira.

Ibyinshi mu byaha abo bana bafungirwa ni ugukubita no gukomeretsa, ubujura no gufata ku ngufu( viol).

Sengabo Emmanuel Hillary avuga ko ubuyobozi bw’igororero bwishima iyo umwana bwagororaga arangije amasomo ye neza, yararanzwe n’imyitwarire myiza, akemeza ko bigaragaza ko bakoze umurimo mwiza.

Icyakora asaba ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange kumva ko umwana wafunzwe akagororwa, iyo asohotse mu igororero aba akwiye kwakirwa neza, abandi bagakomeza kumurera.

Ikindi avuga ni uko abenshi mu bana bakatirwa n’inkiko baba barabanje kuba abana bo mu muhanda kuko iwabo batitaweho, bagera mu muhanda bakahakorera ibyaha bituma bakatirwa bagafungwa.

Kubera igihe kinini umwana aba amaze mu muhanda, ababyeyi be baba baramubuze, nyuma y’igihe runaka bakazumva ngo yarafunzwe bikaba intandaro y’uko abenshi batabasura.

Bakoresha integanyanyigisho isanzwe…

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Claudette Irere avuga ko integanyangisho iherwaho abana bigishwa ari isanzwe.

Impamvu ni uko, nk’uko abivuga, abo bana bagomba guhabwa uburenganzira bwo kwiga n’ubwo baba barahanwe n’amategeko, ikaba impamvu y’uko nabo baba bakwiye kwiga n’ubwo baba barafunzwe.

Ati: “Ibitabo cyangwa imfashanyigisho dutanga nabo bibageraho. Igihe cyo gukora ibizamini tugakorana na RCS kugira ngo nabo bakore ibizamini. Iyo barangije bikagaragara ko bitwaye neza hari igihe bamwe babona imbabazi.”

Umunyamabanga wa Leta Irere Claudette aganira n’abanyamakuru.

Irere kandi nawe asaba ababyeyi kumva ko umwana ari umwana, akwiye gukomeza kubungwabungwa.

Avuga ko Minisiteri y’uburezi isaba ababyeyi kumva ko kuba abo bana barakoze icyo yise ‘amakosa’ bitababuza kuba abana bityo n’Abanyarwanda muri rusange.

Chief Superintendent of Prisons Hillary Sengabo Emmanuel avuga ko abana bagororerwa mu rwego avugira banywa amata.

Icyapa cyerekana aho igororero riherereyeYabwiye Taarifa Rwanda ko abo bana bagira uburere bwo kubasana umutima bahabwa na RCS kuko ishinzwe igorora.

Avuga ko amata n’amagi imboga n’imbuto biri mu by’ibanze bafungura

Ibyo byose biri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’uko abana barwo bose babaho nezaImyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare.

TAGGED:AbanafeaturedIgororeroIrereNyagatareRCSUburezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 
Next Article U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasora Neza Babishimiwe

Ikigega Mpuzamahanga Cy’Imari Gifitiye ‘Umugambi’ Mozambique

Kabarebe Yahererekanyije Ububasha Na Kaitesi

Gakenke: Yafatanywe Ibilo 17 By’Urumogi Na Litiro 14 Za Kanyanga

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

You Might Also Like

Ubukungu

Umuryango Africa’s Business Heroes Urateganya Kwigisha Guhanga Imishinga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabo Z’u Burundi Ziri Muri DRC Zirenga 20,000- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Perezida Kagame Ararahiza Abaherutse Guhabwa Inshingano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Abasura Kibeho Babura Aho Bavunjisha Amadolari

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?