RURA yatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki 04, Ukuboza, 2024 mu Mujyi wa Kigali hazatangira igeragezwa ry’uburyo umugenzi azajya yishyura urugendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakurikijwe urugendo yakoze.
Ibyo kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo rwose(ligne) yakoze bikazavanwa gahoro gahoro.
Itangazo rya RURA rivuga ko umugenzi azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini nk’uko bisanzwe (tap in), ariko nagera aho asohokera yongere akozeho ikarita (tap out) kugira ngo arangize urugendo.
Bizatuma arangiriza urugendo rwe aho asohokeye bityo ntiyishyure urugendo rwa ligne yose kandi yaviriyemo mu nzira.
Kagoyire usanzwe utega ava Kimironko ajya ahitwa ku Gishushu yabwiye Taarifa Rwanda ko iyo mikorere mishya izabafasha umugenzi kugira amafaranga asigarana, yamufasha no mu bindi.
Ati: ” Ndizera ko ubu buryo buzadufasha kudakoresha amafaranga menshi kuko ayo tuzajya twishyura azaba areshya n’urugendo twakoze. Reka dutegereze tuzarebe icyo bizatanga!”.
Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore mu mezi runaka yatambutse, yavuze ko ubu buryo buzorohereza abagenzi mu kwishyura hakoreshekwe ikoranabuhanga.
Hari na gahunda y’uko hari imihanda imwe yo mu Mujyi wa Kigali izajya iharirwa ibinyabiziga bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byonyime bigakorwa mu masaha runaka hagamijwe kugabanya umubyigano mu mihanda.
Izo hamwe n’izindi ngamba ziri mu byo Leta iri gukora ngo ikemure icyo kibazo.
Itangazo rya RURA ku mikorere mishya mu kwishyura bikozwe n’abagenzi muri Kigali rigaragaza n’uko ibiciro biteye hakurikijwe ibilometero umugenzi yakoze.
Ku ntera y’ikilometero kimwe n’ibilometero bibiri ni amafaranga Frw 182 , ku ntera y’ibilometero bitatu ni Frw 205 , amafaranga akazagenda yiyongera bitewe n’uko urugendo na rwo rwiyongera.
Zimwe mu ngero z’uburyo abagenzi bazajya bishyura:
– Downtown – Remera (10km), igiciro kizaba Frw 388 Frw kivuye kuri Frw 307.
– Downtown – Rwandex (6km) igiciro kizaba Frw 274 kivuye kuri Frw 307.
– Downtown – Kanogo (3km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri Frw 307
– Sonatube – Prince House (2km) igiciro kizaba Frw 182 kivuye kuri Frw 307.
– Nyabugogo – kuri 12 (14km) igiciro kizaba 543 Frw kivuye kuri Frw 741.
– Remera – Kuri 12 (3 km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri Frw 420.
– Nyabugogo – Kabuga (25km) igiciro kizaba 855Frw kivuye kuri Frw 741.