Inama Y’Abaminisitiri Mu Burundi Yize Ku Iyubakwa Rya Gari Ya Moshi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Inama ya Guverinoma y’u Burundi yateranye iyobowe na Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi.

Ni inama iri bwige ku ngingo icumi zirimo n’iyubakwa rya Gari ya moshi.

Perezida Ndayishimiye niwe wayiyoboye

Ibindi bari bwigeho ni uburyo abaturage b’u Burundi batangira kwitabira isoko ry’imari n’imigabane bigakorwa binyuze muri Banki Nkuru ya Repubulika y’u Burundi.

Baranasuzuma aho umushinga wo gushyiraho ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare ugeze.

- Advertisement -

Bariga kandi ku miterere y’umushinga w’Itegeko rigena sitati y’abakozi b’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi.

Gahunda y’Ibyigirwa mu Nama ya Guverinoma y’u Burundi byashyizwe kuri Twitter.

Ingingo Inama y’Abaminisitiri iri kwigaho

 

Ku byerekeye umuhanda wa Gari ya Moshi, Minisitiri w’imari wa Tanzania witwa Mwigulu Nchemba aherutse gutangaza  ko igihugu cye cyasinyanye n’u Burundi amasezerano yo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi w’ibilometero 287.

Ni umuhanda uzuzura utwaye miliyoni 900$ ukazahuza Tanzania n’u Burundi uturutse i Uvinza ukagera mu Murwa mukuru, Gitega.

Ibi byemezwa na Allan Olingo umwe mu banditsi b’ikinyamakuru The East African.

Ikindi ngo ni uko ibi bihugu ari byo bizishakamo amikoro azakoreshwa muri uyu mushinga ukomeye.

U Burundi na Tanzania bifitanye umubano w’igihe kirekire ndetse n’ikimenyimenyi Perezida wa Tanzania yasuye u Burundi tariki 16, Nyakanga, 2021.

Icyo gihe asura u Burundi, hari hashize igihe gito Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yemeranyije na mugenzi we w’u Burundi ko azamwubakira umuhanda uzagera mu Burundi uciye muri Tanzania.

Perezida Ndayishimiye yarabyishimiye cyane k’uburyo yise Museveni Se w’u Burundi!

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Bujumbura, Perezida Suluhu Samia Hassan yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi witwa Prosper Bazombanza, wahise amuherekeza bajya kwakirwa na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Umubano w’u Burundi na Tanzania ushingiye ku nkingi zirimo ubukungu, Politiki ndetse no mu mutekano.

Tanzania yacumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi zahahungiye ibibazo bya politiki kandi mu bihe bitandukanye.

Mu mwaka wa 2021, ba Ambasaderi  b’ibihugu byombi basinye amasezerano y’ubufatanye.

Icyo gihe bemeranyije ko amabuye y’agaciro yabonetse mu gihugu kimwe ariko akaba ataboneka mu kindi azajya acyoherezwamo agatunganywa ku giciro kinogeye buri ruhande.

Ibi bihugu bisanzwe bikize ku mabuye y’agaciro arimo  Zahabu, Ubutare, Uranium, Tungsten, Nickel, Tin, Limestone, Soda Ash n’Umunyu.

Ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu basinyanye amasezerano y’uko hazubakwa inganda zitunganya ariya mabuye y’agaciro ku nyungu Dar es Salaam na Gitega bazemeranyaho.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwo muri biriya bihugu byombi ubwo byasinyaga ariya masezerano yavugaga ko inganda zitunganya ariya mabuye y’agaciro zizagirira akamaro n’ibindi bihugu biri mu Karere u Burundi na Tanzania biherereyemo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version