Indirimbo ‘Butter’ Yaciye Agahigo Ko Kurebwa Cyane Kuri YouTube Mu Gihe Gito

Indirimbo “Butter” yasohowe n’itsinda BTS ririmba injyana ya Pop, yaciye agahigo ko kurebwa n’abantu benshi kuri YouTube mu gihe gito, aho mu isaha imwe gusa yari imaze kurebwa n’abantu miliyoni 21.

Iyo ndirimbo yaririmbwe n’abantu barindwi bagize ririya tsinda ryo muri Korea y’Epfo.

Yarebwe bidasanzwe ku buryo mu minota 13 gusa, yari imaze kurenza abantu miliyoni 10.

Mu masaha atarenze abiri, abayirebye bari bamaze kurenga miliyoni 28.

- Advertisement -

Iyi nkuru yanditswe iriya ndirimbo imaze amasaha 10 isohotse, ariko yari imaze kurebwa n’abantu miliyoni 56.

Iyi ndirimbo yakuyeho agahigo kari gafitwe na “Dynamite” basohoye mu mwaka ushize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version