Indirimbo Ya Alyn Sano Iri Mu Zikunzwe Cyane Kuri RFI

Radio France Internationale muri iki gihe iri gucishaho indirimbo y’Umunyarwandakazi Alyn Sano yiswe Say Less. Mu Kinyarwanda ni ‘Vuga Uziga’

Ni indirimbo yakoranye na bagenzi be Fik Fameica na Sat B.

Sano kandi aherutse kwegukana igihembo nk’umuhanzikazi w’umwaka mu Rwanda muri Kiss Summer Award.

Urutonde ruherutse gutangazwa na RFI rwerekana ko indirimbo  ‘Say Less’ ya Sano iri mu zikunzwe ku rutonde ruriho n’icyamamare muri Afurika uwo akaba ari Umunya Nigeria kazi witwa Yemi Alade.

- Advertisement -

Alade  ni we uyoboye n’indirimbo ye yise ’Baddie’ undi witwa  Aya Nakamura akaza ku mwanya wa kabiri n’indirimbo yise ’SMS’, mu gihe ’Say Less’ iri ku mwanya wa gatandatu.

Say Less yasohotse Taliki 1, Ukuboza 2022, ikaba ifite iminota 4 n’amasegonda 50.

Fik Fameika ugaragara muri iyi ndirimbo ni uwo muri Uganda n’aho Sat B kaba umuturage w’u Burundi.

Indirimbo ’Say Less’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Element muri Country Records inononsorwa na Bob Pro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version