Ingabo Za OTAN Zigiye Kwicara Zige Icyakorerwa U Burusiya

BRUSSELS, BELGIUM - MAY 29: An inside view of the NATO building is seen at the NATO's new headquarters in Brussels, Belgium on May 29, 2018. ( Dursun Aydemir - Anadolu Agency )

Mu Cyumweru gitaha biteganyjijwe ko ba Minisitiri b’ingabo z’ibihugu 30 bigize Umuryango wo gutabarana witwa OTAN/NATO bazahura bakicara bakemeranya icyo bagomba gukora ku kibazo cy’u Burusiya ibi bihugu bikomeje gufata nk’umushotoranyi ushotora Ukraine.

Inama ya ba Minisitiri b’ibihugu bigize OTAN/NATO izabera i Brussels mu Bubiligi, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe umutekano Gen  Lloyd Austin.

Lt Gen John Deedrick

Iby’iyi nama byatangajwe na Lt Gen John Deedrick umwe mu basirikare bakuru ba Amerika bakorera muri OTAN/NATO.

Uyu mugabo mu minsi ishize yanduye icyorezo COVID-19.

Iriya nama igiye guterana mu gihe hari umwuka w’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, uyu mwuka w’intambara ukaba uhangayikishije cyane Amerika n’u Burayi.

Uku guhangayika niko guherutse gutuma Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ajya i Moscow n’i Kiev kuganira na bagenzi be bayobora u Burusiya na Ukraine ngo arebe uko yababwira bagacyemura ibintu mu mahoro.

Macron ari kugerageza guhuza Kiev na Moscow

Hari amakuru avuga ko muri iyi ntambara, u Burusiya bufite isezerano bwahawe n’u Bushinwa k’uburyo intambara yeruye iramutse irose, hari ukuntu Beijing yafasha Moscow.

Intambara y’amagambo imaze igihe kirekire hagati ya Moscow na Kiev yatumye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi( u Burayi n’Amerika) bigira amakenga y’uko Vladmir Putin ashobora kugaba ibitero simusiga kuri Ukraine akayigarurira.

Izi mpungenge zatumye Amerika yohereza ingabo muri Pologne mu rwego rwo kwereka Abarusiya ko nibahirahira bakarasa kuri Ukraine Amerika izayitabara.

Icyakora Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Antony Blinken yavuze ko nta mugambi Amerika ifite wo kurasa mu Burusiya.

Abakurikiranira hafi uko ibintu bihagaze hagati y’u Burusiya, Ukraine, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’Amerika, bavuga ko Amerika idashobora kurwana n’u Burusiya ngo birapfa Ukraine kandi nta nyungu zirambye iyifiteho.

Ikindi ni uko n’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bidafite umurongo bihuriyeho wo guhangana n’u Burusiya kuko u Budage bwanze kwifatanya nabyo kandi ari cyo gihugu gikize kurusha ibindi mu Bumwe bw’u Burayi.

Ibi biha ubutegetsi bwa Putin akarusho mu ntambara y’amayeri  buri kurwana n’Abanyaburayi n’Abanyamerika.

Mu mpera z’umwaka wa 2021 Inzego z’iperereza zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zifite amakuru ahagije yemeza ko ingabo z’u Burusiya ziri gutegura ibitero byeruye kuri Ukraine.

Uretse no kuba hari ingabo nyinshi z’Abarusiya ziri ku mupaka wa Ukraine(zahageze umwaka ushize), hari n’amakuru bivugwa ko yari yaragizwe ibanga n’ubutegetsi bw’i Moscow ariko yagiye hanze, yemeza ko hari umugambi wo gutera Ukraine igacibwa intege mu buryo budasubirwaho.

Ngo ubutegetsi bw’i Kiev( Umurwa mukuru wa Ukraine) buhora bubuza ubw’i Moscow kwisanzura mu karere u Burusiya buherereyemo.

Ingabo z’u Burusiya ziri ku mupaka wa Ukraine ngo ni nyinshi ku rugero rudasanzwe ndetse ziruta uko byigeze kugenda mu mwaka wa 2014 ubwo zigaruriraga Intara ya Crimea.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version