Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Za Uganda Zavuye Muri Zaïre Zatahanye Abagore B’Aho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Ingabo Za Uganda Zavuye Muri Zaïre Zatahanye Abagore B’Aho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 December 2021 3:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mwaka wa 1998 ibintu ntibyari byifashe neza namba muri Zaïre. Ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo y’ubu. Muri uriya mwaka ibintu byaracikaga muri kiriya gihugu, abarwanyi bashaka kwambuka ngo batere u Rwanda, Uganda n’u Burundi.

Ikindi ni uko abo barwanyi bahatanaga bashaka kwigarurira ibice runaka bya kiriya gihugu bikize ku mabuye y’agaciro n’ubundi butunzi kamere byacyo.

Uganda, u Rwanda n’u Burundi byahisemo kohereza ingabo muri kiriya gihugu kugira ngo zice intege bariya barwanyi bityo ntibazashobore gutera.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu Uburasizuba bwa kiriya gihugu ntiburatekana.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ntiburatekana n’ubwo hoherejweyo abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye ngo bahagarure amahoro.

Nta gihe kinini gishize Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo( yahoze ari Zaïre) Felix Tshisekedi yemereye ingabo za Uganda kujya muri Ituri kurasa abarwanyi ba ADF bari bamaze iminsi bagaba ibitero muri Kampala ndetse hari na bamwe inzego z’ubutasi z’u Rwanda zafashe bafite umugambi wo gutega ibiturika mu nzu ndende rwagati muri Kigali.

Ingabo za Uganda ubu ziri kwatsa umuriro ku barwanyi ba ADF zifatanyije n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abarwanyi ba ADF bamaze hafi imyaka 20 baraciye ingando muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ubu hakaba hibazwa niba ingabo za Uganda ziherutse koherezwayo zizabatsinda.

Mu mwaka wa 1998 ubwo ingabo za Uganda zajyaga muri kiriya gihugu bwa mbere, zagiye ari abasirikare 7,000.

- Advertisement -

Bari abasirikare barwanaga bashyigikiye Mzee Laurent Desiré – Kabila.

Icyo gihe ibitero by’ingabo za Uganda ntibyashoboye gutsinda abarwanyi ba ADF cyane cyane kubera ko byabaga biteguwe nabi, nta makuru y’iperereza ahagije ndetse hakabamo na ruswa hagati y’abayobozi bakuru bazo.

Urugero twatanga ni igihe Captain Dan Byakutaga wari ushinzwe guhemba ingabo za Uganda zari ku rugamba muri Zaïre yacikanaga Miliyoni 1.05 $ yari yahawe ngo ajye kubahemba.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu ntarafatwa.

Ingabo za Uganda zaje kunanirwa gukomeza akazi kari karazijyanye muri kiriya gihugu ubwo zakoraga ikosa ryo kugaba igitero ku ngabo z’u Rwanda zari zikambitse ku kibuga cy’indege cya Kisangani.

Ingabo z’ibihugu byombi zararasanye biratinda. Ni urugamba rwamaze icyumweru cyose, umuriro waka.

U Rwanda rwarashe ingabo za Uganda rurazimenesha hapfa abagera ku 2000.

Byaje kuba ngombwa ko ingabo za Uganda zitaha iwabo, byemezwa n’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola, akaba yarashyizweho umukono n’uwari Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri kiriya gihe ari we Joseph Kabila na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Bombi bashyize umukono kuri ariya masezerano tariki 06, Nzeri, 2000.

Mu mpera z’uriya mwaka, ingabo za Uganda zapakiye ibyazo zirataha.

Gbadolite, aha hakaba ariho Mobutu Sese Seko yavukaga.

Ubwo batahaga ariko, hari abagore bamwe bo muri kiriya gihugu batakambye basaba gutahana n’abasirikare ba Uganda bavugaga ko babyaranye nabo bityo ko ari abagore babo.

Nyuma yo kubona ko bariya bagore bakomeje gusaba bashimitse, bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Uganda bemereye ‘abasirikare babo gutahana n’abagore babo.’

Hari amakuru avuga ko hari abana 2000 bavutse ku basirikare ba Uganda bari baragiye muri Zaïre.

Icyo gihe uwari umuvugizi w’ingabo za Uganda witwa Capt  Felix Kulayigye nawe yashyigikiye iby’uko ingabo za Uganda zitahana abagore zatereye inda muri kiriya gihugu.

Col Felix Kulayigye

Felix Kulayigye ubu afite ipeti rya Brigadier General mu ngabo za Uganda.

Muri iki gihe, abantu baribaza niba amakosa ingabo za Uganda zakoze ubwo zajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu myaka ya 1998 na 2000, zitazayasubiramo, zigatera inda abakobwa b’aho, zigasahura umutungo kamere  n’ibindi.

TAGGED:ADFfeaturedIngaboKigaliMuseveniRepubulikaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Byo Gen Abel Kandiho Yazize Haba Harimo Abanyarwanda?
Next Article Perezida Kagame Ari Muri Tanzania Mu Kwizihiza Ubwigenge Bwayo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?