Ingabo Zacu N’Iz’U Rwanda Ziri Guhashya Umwanzi’- Perezida Nyusi Wa Mozambique

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu cye, Perezida wa Mozambique Filip Nyusi yavuze ko ingabo z’igihugu cye zifashijwe n’iz’u Rwanda mu Cyumweru gishize bakubise inshuro abarwanyi bamaze igihe barazengereje abatuye Intara ya Cabo Delgado.

Ni Intara nini iherereye mu Burasirazuba bushyira Amajyaruguru ya Mozambique, hafi y’Inyanja y’Abahinde.

Perezida Nyusi avuga ko ibitero by’ingabo ze zifatanyije n’iz’u Rwanda zimaze iminsi zisunika umwanzi zimuvana mu birindiro  bye.

Abarwanyi bavuga ko ari aba Islamic State bakorera muri Mozambique bari bamaze iminsi barigaruriye ibice byo muri Cabo Delgado harimo n’agace gakize cyane kuri gazi kari ku nkombe z’ahitwa Palma.

- Advertisement -

Muri aka gace hari ibigega bicukura Petelori by’ikigo cy’Abafaransa kitwa Total.

Jasmine Opperman avuga ko abasirikare b’u Rwanda bokeje igitutu bariya barwanyi babirukana mu gace kitwa Awasse.

Gazi iri muri kariya gace ifite agaciro kabarirwa muri Miliyari 60$.

Reuters ivuga ko Perezida Nyusi yabwiye abaturage be ko guhashya bariya barwanyi ari intego ye ya mbere kugira ngo amahoro agaruke, abaturage basubukure imirimo yabo ya buri munsi irimo ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’ibindi.

Hari umwarimu muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo witwa Jasmine Opperman washyize amafoto kuri Twitter yerekana imirambo yemeza ko ari iya ziriya nyeshyamba zishwe n’ingabo z’u Rwanda.

Jasmine Opperman avuga ko abasirikare b’u Rwanda bokeje igitutu bariya barwanyi babirukana mu gace kitwa Awasse.

Bivugwa ko uyu ari umurambo w’umwe mu barwanyi barashwe n’ingabo z’u Rwanda agapfa

Tariki 12, Nyakanga, 2021 Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique witwa Claude Nikobisanzwe yashyize amafoto kuri Twitter yerekana ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zitegura gutangira intambara na bariya barwanyi.

Kugeza ubu ingabo z’u Rwanda ntacyo ziratangaza kubivugwa na Mozambique mu rugamba iri kurwana ifatanyije narwo mu guhashya bariya barwanyi.

Claude Nikobisanzwe uhagarariye u Rwanda muri Mozambique no muri Eswatini
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version