Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Z’u Burundi Ziri Muri DRC Zirenga 20,000- Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ingabo Z’u Burundi Ziri Muri DRC Zirenga 20,000- Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 December 2025 7:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo z’u Burundi zimaze iminsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zigera ku bantu 20,000, akemeza ko zijya kujya yo yabanje kubiganiraho na mugenzi we Evaritse Ndayishimiye amubaza iby’aya makuru, undi arayahakana.

Kagame avuga ko amakuru y’uko izo ngabo zari bujye yo yayamenye mbere y’uko zigenda, abaza Ndayishimiye impamvu yabyo kandi hari izindi zari zihasanzwe, undi amutsembera ko ayo makuru ari ibintu abantu bafindafinda.

Mu kubibwira abari baje kwakira indahiro y’abaherutse kujya muri Guverinoma, Perezida Kagame yasubiyemo uko Ndayishimiye yamubwiye agira ati: “Oya! Uwabikubwiye yarakubeshye, nta ngabo zacu ziri aho ngaho uvuga mu Majyaruguru yanyu’. Ndamubwira nti ‘Ni byiza. Rwose ubwo wowe umuyobozi w’Igihugu cyawe ubinyibwiriye, ndabyemeye ko mutariyo’.”

Mu gihe gito cyakurikiyeho, ibyo Ndayishimiye yabwiye Perezida Kagame ko bamubeshye, yaje gusanga ahubwo ari Ndayashimiye wamubeshye kuko hari abasirikare b’u Burundi benshi boherejwe muri DRC ahitwa Kindu, Minembwe n’ahandi.

Ngo u Burundi bwaje kugira abasirikare 20,000 muri Congo.

Ikibabaje kurushaho, nk’uko abivuga, ni uko abo basirikare batari bagiye gushakira abatuye aho hantu amahoro, ahubwo kwari ukubajujubya no kubica urusorongo.

Abibasiwe ni abaturage bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bazizwa ko hari icyo baba bapfana n’Abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame asanga kugira ngo ibibera muri DRC bikemurwe, ari ngombwa ko ibikubiye mu masezerano u Rwanda ruherutse gusinyana na DRC k’ubuhuza bwa Amerika bigomba kubahirizwa na buri ruhande bireba.

Avuga ko kuba amahanga yegeka ibibera muri DRC byose k’u Rwanda akirengagiza uruhare rw’u Burundi n’abandi barimo na DRC, ari ukubogama gukomeye.

Ibi kandi ngo ntacyo bikemura ahubwo bituma hataboneka umuti urambye.

Kagame yongeye kwibutsa amahanga ko ikibazo cy’u Rwanda gikomeye ku mutekano warwo ari FDLR kandi ko ruzakomeza kwirinda uko byagenda kose.

Iby’ingabo z’u Burundi muri DRC, bigarutsweho nyuma y’uko AFC/M23 izirukaniye muri Uvira, umujyi wa Kivu y’Epfo uhana imbibi n’ u Burundi.

Ubwo Kagame yasinyanaga na Tshisekedi amasezerano y’amahoro n’ubukungu bakayasinyira muri Amerika, na Ndayishimiye yari ahari.

Yahatumiwe kuko afite ingabo muri DRC kandi akaba umuturanyi wa Kigali na Kinshasa.

TAGGED:BurundiCongoFDLRfeaturedIntekoKagameNdayishimiyeTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Ararahiza Abaherutse Guhabwa Inshingano
Next Article Umuryango Africa’s Business Heroes Urateganya Kwigisha Guhanga Imishinga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?