Ingabo Z’u Bushinwa Zagose Taiwan

Amakuru mashya ku mwuka w’intambara hagati y’u Bushinwa na Taiwan avuga ko ingabo z’u Bushinwa zamaze kugota ikirwa cya Taiwan. Abasirikare b’u Bushinwa bavuga ko bari mu bikorwa bya gisirikare bizamara iminsi itandatu.

Ikibazo ni uko iyi myitozo itangiye mu gihe Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Amerika Nancy Pelosi yari ari muri Taiwan mu ruzinduko rutavuzweho rumwe hagati ya Beijing na Washington.

Imyitozo ya gisirikare y’u Bushinwa iri ku rwego rwo hejuru cyane k’uburyo hari n’abayifata nkaho ari igitero bwagabye kuri Taiwan.

Ni imyitozo iri gukorwa haba mu mazi no mu kirere.

- Advertisement -

Abasirikare b’iki gihugu bageze n’aho binjira mu mazi asanzwe ari aya Taiwan.

Amakamyo y’abasirikare b’u Bushinwa
Hari ubwoba ko Abashinwa bashobora gutangiza intambara yeruye kuri Taiwan mu gihe gito kiri imbere
Indege z’intambara z’u Bushinwa

Iriya myitozo izakorerwa mu bice bitandukanye bikikije Taiwan bigera kuri bitandatu.

Abasesengura ibiri kubera muri kariya gace bavuga ko u Bushinwa buri gusubiramo uko intambara irwanwa.

U Bushinwa bwazengurutse Taiwan k’uburyo ntaho yabona yinyagamburira.

Imyitozo u Bushinwa buri gukora ni iyo kureba bushobora gutuma nta gihugu kizanira Taiwan umusada mu gihe intambara yaba itangiye.

Nyirabayazana w’uyu mujinya w’Abashinwa ni urugendo rwa Nancy Pelosi.

Pelosi yageze muri Taiwan kuri uyu wa Kabiri, taliki 02, Kanama, 2022 mu ruzinduko yise ko ari urw’amahoro kandi ko rwerekana ko Amerika ishyigikiye Taiwan mu buryo bwose.

Nancy Pelosi yageze muri Taiwan , yakirwa na Perezida w’iki gihugu. Guverinoma y’u Bushinwa yari imaze iminsi isaba ko atabikora kuko kubikora bizatuma u Bushinwa bujya mu ntambara na Taiwan .

Ubu haribazwa niba uyu mujinya w’u Bushinwa uri bukurikirwe n’intambara nk’uko bwari bwarabivuze cyangwa niba hari bube ibiganiro byatuma bucururuka.

Ubwo yageraga yo, Nancy Pelosi yabwiye abayobozi ba Taiwan ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zitazatererana  Taiwan, ko ari inshuti y’ibihe byose.

Mu buryo bwihuse, u Bushinwa bwahise butumiza Ambasaderi w’Amerika muri iki gihugu witwa Burns kugira ngo agire ibyo asobanura ndetse buhita bukomanyiriza ibiribwa byinshi Taiwan yatumizaga mu Bushinwa.

Bwatangaje ko ibyo Taiwan yakoze bigiye gutuma itembagara, igahinduka igihugu kidafite ejo hazaza.

Pelosi araza guhura na Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya  Taiwan witwa Tsai Chi-Chang mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Yabwiye abanyamakuru bari baje kumwakira ko azanye ubutumwa bwo kubwira abaturage ba Taiwan ko Amerika iri kumwe nabo muri iki gihe kurusha ikindi gihe cyose.

Pelosi yashimye uko Taiwan yitwaye mu guhangana na COVID-19 bituma ubukungu bwayo butazahara cyane none ubu buri kuzamuka.

Nyuma yo kuganira n’abanyamakuru , Nancy Pelosi yahuye na Perezida wa Taiwan witwa Tsai Ing-wen bagirana ibiganiro mu mwiherero.

Yavuze ko agenzwa n’amahoro masa.

Ku ruhande rw’u Bushinwa, umujinya wakomeje kuzamuka.

Visi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu witwa Xie Feng yavuze ko ibyo Amerika yakoze bitari bubure gukurikirwa n’ingaruka zikomeye.

Ati: “ Ntabwo u Bushinwa buri bubirebe ngo buceceke!”

Igisirikare  cy’u Bushinwa cyavuze ko kigiye gutangiza ibitero ahantu hatoranyijwe neza muri Taiwan kandi ngo icyo abasirikare babwo bategereje ni itegeko ry’Umugaba w’ikirenga wabwo.

Ikinyamakuru cya Leta y’u Bushinwa kitwa Xinhua nicyo kibivuga.

Ndetse ngo bimwe muri ibyo bikorwa biratangira kuri uyu wa Gatatu taliki 03, Kanama, 2022.

Amerika yo ivuga ko icyo u Bushinwa buri buhitemo gukora, yo yiteguye kugiha umurongo nyawo.

Umugani w’Abanyarwanda uvuga ngo ‘uguhiga ubutwari muratabarana’ ushobora kuza kurebwa impamo yawo hagati y’ibihangange bibiri bitegeka isi ni ukuvuga Amerika n’u Bushinwa.

Amerika ivuga ko ibyo Nancy Pelosi yakoze ari amahitamo ye nk’umuntu, ko ategeze atumwa n’ubutegetsi bw’i Washington.

Ku rundi ruhande, mu magambo ya Nancy Pelosi humvikanamo ko avuga nk’uvuga mu izina ry’Amerika.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’Amerika witwa  Kirby yagize ati: “ Twiteguye kugira icyo dukora igihe cyose u Bushinwa nabwo buri bugire icyo bukora.”

Yavuze ko uruzinduko rwa Nancy Pelosi rutagombye gutuma u Bushinwa bukomeza ibintu, ngo buhindure uruzinduko rwe intandaro yo kurushaho kwiyenza kuri Taiwan.

Hari amakuru atangazwa n’ubutegetsi bw’i Taipei avuga ko hari indege 20 z’intambara z’u Bushinwa zaraye zirenze umurongo ubugabanya na Taiwan.

Ibi ariko ntibyigeze bikanga Abanyamerika kuko ngo bari babyiteze kandi bakomeje gucungira hafi ibyo u Bushinwa buri gukora.

Icyo bizeza isi ngo ni uko Nancy Pelosi ari bukore uruzinduko rwe muri Taiwan yarangiza agataha amahoro nta kintu na kimwe abaye.

Hari indege umunani z’intambara za Leta zunze ubumwe z’Amerika zahagurutse ku birindiro by’ingabo z’Amerika mu Buyapani ahitwa Okinawa zigiye kwakira no guherekereza indege ya Nancy Pelosi.

Hari n’izindi eshanu nini zaritwaje amavuta zizigenda iruhande kugira ngo bibaye ngombwa ko habaho intambara, ntihagire indege ibura amavuta ngo biba byayiteza ikibazo.

Share This Article
1 Comment
  • Nta ntambara yahaba china izi neza imbaraga amerika ifite ndetse nubushobozi iramutse ikoze ikosa gato ibyayibaho byatera intambara yisi. Naho Pelozi we aragenda agere muri Taiwan arangize ibijyanye ahubwo amaze kuvayo China icyo iza gukora nukureba uburyo yafatira embargo Taiwan mukwanga ko ibicuruzwa byayo bijya China ndetse nibindi bihano nko muri tourism. No gukomeza gukorera ibya gisirikare hafi ya Taiwan. Ibindi tubyitege

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version