Ingaruka Guhangana Na COVID-19 Byagize Ku Kurwanya Malaria Mu Rwanda

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, bwagaragaje ko mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 serivisi zo kurwanya malaria mu gihugu zakomeje, ariko zahungabanye mu buryo bugaragara urebye ibyateganywaga gukora.

Ni ubushakashatsi bwakozwe hifashishijwe ibiganiro n’abajyanama b’ubuzima, abaturage basanzwe n’abatanga serivisi z’ubuzima ku mavuriro. Bwakorewe mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Gasabo kuva muri Kanama kugeza muri Nzeri 2020.

Bwagaragaje ko mu gihe cyari gishize, ibipimo bya malaria bifatwa mu kwezi ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima byazamutseho 3.06% ugereranyije n’ibipimo bifatirwa ku bigo nderabuzima.

Abasubije muri rusange bagaragaje ko nk’ibihe bya guma mu rugo byabangamiye uburyo bwo guhabwa serivisi zo kurwanya malaria, aho bamwe batashoboraga kubona uburyo bubafasha mu ngendo ngo bagere kwa muganga.

- Advertisement -

Muri icyo gihe abantu benshi bagaragaje ko bari bafite impungenge ko kujya kwa muganga bishobora kongera ibyago byo kwandura COVID-19 ku miryango yabo.

Uretse ku barwayi, no ku baganga habayeho impungenge ku batanga serivisi z’ubuzima kuko “ibimenyetso bya malaria (umuriro, umunaniro no kubabara ahantu hatandukanye) byasaga n’ibimenyetso bya COVID-19.”

Mu baforomo n’abandi bakozi bo ku ivuriro, bagiye bahura n’imbogamizi mu bijyanye n’ingendo zibageza ku kazi, bikadindiza imitangire ya serivisi, abaganga bamwe bakagera ku kazi bakererewe cyangwa bagasiba.

Byanageze ku buryo bwo gusakaza amakuru y’ubuzima, aho abasubije bavuze ko Covid-19 yihariye uburyo bwose bujyanye n’amakuru, ku buryo guverinoma ikeneye gukoresha uburyo butandukanye mu gusakaza amakuru kuri Covid-19 n’izindi ndwara.

Ibikorwa byabangamiwe na COVID-19

Mu isesengura, raporo igaragaza ko mu kurwanya malaria hateganywaga igikorwa cyo gutera imiti yica imibu itera malaria mu turere 13 dutandukanye tw’u Rwanda, hagati ya Nyakanga 2019 na Kamena 2020.

Ivuga ko “muri utwo twose, uturere 10 twabashije gutera imiti ku gihe kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Werurwe 2020, mu gihe dutatu dusigaye twanakorewemo inyigo twa Rwamagana, Kayonza na Gatsibo twatewemo imiti hakereweho amezi abiri ugereranyije na gahunda yari ihari.”

Raporo inavuga ko hanabaye ikibazo mu bijyanye no kugura no gukwirakwiza inzitiramibu zikoranye umuti, zagombaga guhabwa abaturage.

Yakomeje iti “Uturere 13 gusa muri 30 nitwo twahawe inzitiramibu kuva muri Nyakanga 2019 kugera muri Werurwe 2020, mu gihe utundi 17 dusigaye twazibonye dukererewe kugeza mu Ukwakira na Ugushyingo 2020 kubera COVID-19.”

Iki cyorezo cyanatumye hahindurwa uburyo izi nzitiramibu zatangwagamo, abajyanama b’ubuzima bakagenda bazishyira abantu mu ngo, mu gihe mbere bahuriraga ahantu hamwe bakazifata.

Mu batanze amakuru muri ubwo bushakashatsi, hari abagaragaje ko kuba harashyizweho gahunda ya guma mu rugo baramaze gufata inzitiramibu ndetse mu nzu haramaze guterwa imiti, byafashije mu kugabanya ubwandu bwa malaria.

Benshi mu batanze amakuru bagaragaje ko kugira ngo ibibazo byagaragaye bitazongera, igihe habayeho guma mu rugo hakwiye no guteganywa uburyo bwo kugeza abarwayi kwa muganga, ibikoresho bihagije bifasha mu kurwanya malaria, n’inzego z’ibanze zikifashishwa mu gushishikariza abaturage kujya kwa muganga igihe batameze neza.

Ikindi ni uko abajyanama b’ubuzima bakongererwa ubushobozi ku buryo bajya barushaho gufasha abarwayi mu bihe bya guma mu rugo, abaturage bakabona serivisi hafi yabo.

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko ubwandu bwa malaria ku mwaka bukomeje kugabanyuka kimwe n’imibare y’abahitanwa nayo, ku buryo mu mwaka ushize wa 2020 abazize iyo ndwara bari 148, bavuye kuri 700 mu 2016.

Uburwayi bwa malaria muri rusange bwavuye kuri miliyoni 4.8 mu 2017 bugera kuri miliyoni 1.8 mu 2020, malaria y’igikatu iva ku burwayi 18.000 mu 2016 bugera ku 3.000 mu 2020.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version