Ingengabitekerezo Ya Netanyahu

Netanyahu

Aritegura kongera kuyobora Israel nyuma yo gutsinda amatora mu Nteko ishinga amategeko. Benjamin Netanyahu ni umwe mu banyapolitiki bakomeye Israel yagize kandi izagira mu bihe byose.

Mu mwaka wa 2014 ubwo yari Minisitiri w’intebe, yakoze uko ashoboye kose aburizamo umugambi byasaga n’aho wanogejwe neza wo gushinga Leta ya Palestine ikabaho ituye kandi ituranye n’iya Israel.

Uyu mugambi wari warakozwe n’ubutegetsi bwa Amerika bwayoborwaga na Barack Obama, ugasobanurwa neza n’intyoza yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Bwana John Kerry.

Amerika yasaga niyarangije kwemeza ko hagomba kubaho umupaka bise Green Line wagombaga gutandukanya Israel na Palestine, buri gihugu kikagira ubusugire bwacyo, amahoro agahinda kuri buri ruhande.

Ibi ariko, Netanyahu ntiyari bubyemere.

Mu gitabo kuvuga ku mikorere ye, yise ‘Bibi, My Story’, Benjamin Netanyahu avugamo mu buryo burambuye amayeri yakoresheje mu gukoma mu nkokora umugambi yabonaga ko watuma Israel iba inyantege nke imbere y’Abarabu muri rusange n’abanya Palestine by’umwihariko.

Twibukiranye ko muri uyu mwaka ari bwo ibitero  bise Protective Edge byakozwe  na Israel kuri Palestine aho Tel Aviv( icyo gihe yari ikiri umurwa mukuru wa Israel)yashinjaga Hamas kuba indiri y’abakora iterabwoba bacaga mu mwobo bacukuye mu nsi y’ubutaka bagatera muri Israel.

Hari abagabo babiri bari bakomeye muri Politiki ya Israel bamusabaga ko yategeka ko hatangira intambara yeruye ariko Netanyahu arabihorera.

Ku rundi ruhande yanze no kumva ibyo i Washington bamusabaga byo kwemera ko Palestine iba igihugu kigenga.

Imbere muri Israel abatavuga rumwe nawe bamusabaga gutera Gaza akabima amatwi mu gihe Amerika n’ibindi by’u Burayi byamusabaga kwemera guturana na Palestine nabyo akabirenza ingohe.

Imitekerereze ye…

Mu gihe kirekire amaze muri Politiki ya Israel, Benjamin Netanyahu afite ingengabitekerezo ivuga ko ‘iyo igihugu gikize mu bukungu, cyubaka igisirikare gikomeye, hanyuma ubwo bukire n’igisirikare nibyo bigihesha intsinzi mu bubanyi n’amahanga.’

Yemera neza ko igihugu icyo ari cyo cyose gishobora kudindira mu iterambere ndetse kikaba cyazima ku ikarita.

Kubera iyi mpamvu rero, ngo kujenjeka ‘ntabwo ari amahitamo meza.’

Avuga ko kujenjeka biha urwaho ushaka kukurimbura.

Kuri we, imico myiza no kwibombarika ‘ntibibuza’ upfa gupfa.

Muri cya gitabo cye, Netanyahu avuga ko imbaraga z’ubukungu, iza gisirikare ndetse n’iz’ububanyi n’amahanga iyo zose zihujwe, zituma Israel iba igihangange, intare batinya.

Avuga ko kubaho kw’igihugu bishingira k’ukumenya impamvu kiriho n’icyo gishaka.

Ni nk’uko bimeze ku mushinga uwo ari wo wose: Kuramba kwawo gushingira k’ukumenya impamvu zatumye uwo mushinga utangizwa.

Benjamin Netanyahu yatangiye kumenya ko igihugu cye ari cyo shingiro ry’ubuzima bwe bwose akiri umwana kuko yatangiye  gukundishwa igihugu cye na Se witwaga Prof Benzion Netanyahu.

Yari umwarimu w’amateka ku rwego rwa Kaminuza.

Muri cya gitabo cye, Netanyahu yanditse ko mu biganiro yagiranaga na Se yategaga amatwi ibyo yamubwiraga kandi ntiyigeze na rimwe ashidikanya kubyo yamubwiraga.

Ngo yamwubahaga nk’intumwa zubaha umuyobozi wazo mu by’umwuka cyangwa umunyeshuri yubaha kandi akumvira ibyo mwarimu we amwigisha.

Se wa Netanyahu yigeze kwandika ko Israel atari igihugu cyaremewe kubaho iteka ryose nk’aho ari umurage w’Imana, oya, ahubwo ngo abaturage ba Israel nibo bagomba gusigasira kubaho kwayo.

Ndetse na Benjamin Netanyahu yigeze kubivugaho mu gitabo yanditse mu mwaka wa 1993 yise ‘ A Place Among The Nations, aho yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, aba bari bagiye gucika burundu, bakazima.

Mu myumvire ya Netanyahu na Se ngo kuba Abayahudi barimbuka ku isi ni ikintu gishoboka cyane kuko hari n’ubundi bwoko bwarimbutse nk’aba Akadi, aba Yebuzite, Aba Sumeri n’abandi.

Netanyahu ari kumwe na Se Prof Benzion Netanyahu

Mu maso y’abo mu muryango wa Netanyahu, ikosa rikomeye Abayahudi bakoze cyangwa bashobora gukora batarebye neza ni ukwibwira ko batekanye, ko batengamaye, bityo bagaterera agati mu ryinyo.

Ibi ngo ni ukutabona ko wugarijwe n’akaga.

Ibihugu bizaramba ni ibifite ubushobozi bwo gutahura ko byugarijwe n’abanzi bigafata ingamba zo kubaca intege batarabigwa gitumo ngo babihungabanye.

Se wa Netanyahu witwa Prof Benzion Netanyahu yamaze igihe yiga uko umwe mu bahanga b’Abayahudi witwa Don Isaac Abravanel yari umuhanga mu kwandika kandi akaba n’umuntu wavugaga rikijyana mu Muryango w’Abayahudi bo muri Espagne.

N’ubwo yasanze Abravanel yarakoze byinshi byo gushimwa, ariko ngo ntiyagize ubuhanga bwo kuburira abandi Bayahudi bari muri kiriya gihugu kugira ngo babe bafata ingamba zatuma bahunga akaga kari kabugarije.

Iyo ushoboye gutahura akaga kugarije abandi ukababurira, uba ubaye intwari kurusha kuba warubatse ibikorwa remezo by’akataraboneka.

Benjamin Netanyahu rero ni  uwo.

Niwe mu munyapolitiki kugeza ubu ukomeye kurusha abandi mu mateka ya politiki y’iki gihugu guhera mu mwaka wa 1948.

Muri Israel hari benshi bamukunda k’uburyo utamukunda nkabo bamufata nk’umugambanyi ariko ku rundi ruhande hakaba abandi bamuvumira ku gahera!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version