Ingo 10,000 Zahawe Amashanyarazi Akomoka Ku Zuba Muri #CanaChallenge

Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, yemeje ko yesheje umuhigo wo kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku miryango 10,000 itishoboye, binyuze mu gikorwa cyiswe Cana Challenge kimaze amezi abiri.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku wa 16 Ugushyingo 2021, aho umuntu umwe ubishoboye atanga 15,000 Frw maze BRD ikazongeraho inyunganizi ya 100,000 Frw, umuryango umwe ugahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ni ukuvuga ko bijyanye n’intego yihawe, BRD yemeye gutanga miliyari 1 Frw muri iyi gahunda mu gihe abaturage n’ibigo batanzemo miliyoni 150 Frw.

Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru wa BRD Kampeta Pitchette Sayinzoga yemeje ko intego bamaze kuyigeraho, biyemeza gukomeza iyi gahunda.

- Kwmamaza -

Ati “Mwakoze mwese kugeza ku ntego y’ingo 10,000 z’abanyarwanda… mu mezi abiri!! Ubu rero banyarwanda baba mu mahanga, mureke twngereho izindi ngo 5000.”

Uko abantu bagendaga bitanga, ku wa 20 Mutarama 2022 abaturage ba mbere bahawe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Ni abo mu Mudugudu wa Karutimbo, mu Kagari ka Kibare, Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana.

BRD ivuga ko umuntu ashobora gutanga amafaranga binyuze kuri MTN Mobile Money kuri *182*8*1*501173, cyangwa agakoresha konti zitandukanye nko muri BK: 100072686599, I&M: 20001081012 cyangwa World Remit.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu (REG) kivuga ko kugeza mu Ukuboza 2021 ingo zifite amashanyarazi zari 68.17%, harimo 48.72% bakoresha umuyoboro mugari w’igihugu na 19.45% bakoresha amashanyarazi aturuka ku bundi biryo, ahanini bugizwe n’Izuba.

Leta yiyemeje ko kugeza mu 2024 ingo zose 100% zizaba zifite amashanyarazi, harimo 70% zikoreha umuyoboro mugari w’igihugu na 30% bakoresha ubundi buryo.

Umujyi wa Kigali ni wo ufite abantu benshi bakoresha amashanyarazi bagera kuri 82%, Intara y’Iburasirazuba ni 39%, Intara y’Iburengerazuba ni 38%, Amajyaruguru ni 34% naho Amajyepfo ni 30%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version