Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingo Ibihumbi 10 Zigiye Guhabwa Amashanyarazi Kubera 15,000 Frw
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Ingo Ibihumbi 10 Zigiye Guhabwa Amashanyarazi Kubera 15,000 Frw

admin
Last updated: 27 December 2021 9:19 am
admin
Share
SHARE

Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) iri mu bukangurambaga yise #canachallenge, bufite intego yo gusiga imiryango isaga 10,000 y’Abanyarwanda ihawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku wa 16 Ugushyingo 2021, aho umuntu umwe ubishoboye atanga 15,000 Frw maze BRD ikazongeraho inyunganizi ya 100,000 Frw, maze umuryango umwe ugahabwa amashanyarazi.

Ni ukuvuga ko bijyanye n’intego yihawe, BRD izatanga miliyari 1 Frw muri iyi gahunda mu gihe abaturage n’ibigo bazaba batanzemo miliyoni 150 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yanditse kuri Twitter ko abantu bakwiye kwitabira iyi gahunda igamije gucanira abantu batagerwaho n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi.

Ati ” #canachallenge Ese twarangije umwaka tugira ubuntu? Utanga 15,000Rwf, @BRDbank irongera 100,000Rwf kugirango ducanire urugo rw’umunyarwanda ukeneye umuriro. Bazatangire umwaka neza bacanye nk’atwe.”

https://twitter.com/i/web/status/1474796442455838732

BRD yasabye abantu batandukanye kwifatanya nayo muri ubu bukangurambaga.

Iti “Kuri 15,000 FRW, mushobora gufasha umuryango umwe ukennye kubona amashanyarazi. Kuri buri nkunga yanyu, BRD yongeraho 100,000 FRW kugira ngo uwo muryango ubone umuriro w’imirasire y’izuba.”

https://twitter.com/i/web/status/1474754751866802176

Aya mafaranga ashobora gutangwa mu buryo bwa mobile money kuri *182*8*1*501173#.

Ubu bukangurambaga buje muri gahunda y’imyaka itanu yatewe inkunga na Banki y’Isi, yashyizemo miliyoni $48 yiswe Rwanda Renewable Energy (REF).

Igice kimwe cya miliyari 9 Frw zashyizwe muri gahunda yo gucanira ingo zisaga 94,000 mu buryo buhendutse, yiswe Cana Uhendukiwe.

Cana Uhendukiwe yatangijwe mu 2018 igamije korohereza abantu kubona ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba binyuze mu nguzanyo zihendutse zitangwa na za Sacco na banki z’ubucuruzi. Bikorwa ku bufatanye n’ibigo bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2024 izaba imaze gucanira imiryango yose 100%. Kugeza ubu abafite amashanyarazi ni 67.1%.

TAGGED:AmashanyaraziBRDfeaturedIzuba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musenyeri Desmond Tutu Yitabye Imana
Next Article U Rwanda Rwageze Ku Ntego Yo Gukingira COVID-19 Abaturage 40%
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?