Inkongi Yadutse Mu Rusengero Ubwo Basezeraga Kuri Pasiteri TB Joshua

Umupfakazi wa Pasiteri Temitope Balogun Joshua uherutse kwitaba Imana yaraye akoranyije abantu 6000 mu muhango wo gusezera ku mugabo we. Ubwo bari mu masengesho bacanye buji, inkongi yadutse hafi aho bakizwa n’amaguru.

Pasiteri TB Joshua ni UmunyaNigeria witabye Imana mu ntangiriro za Kamena, 2021.

Ni umwe mu ba pasiteri b’ibyamamare bamenyekanye kurusha abandi muri Afurika kandi bakize.

Yapfuye habura igihe gito ngo yizihize isabukuru y’imyaka 58 avutse.

- Kwmamaza -

Ubwo abantu bamusezeraga ho inkongi yatangiriye mu nzu ibikwamo ibikoresho yari hafi aho.

Polisi ivuga ko iriya nkongi yatewe n’intsinga z’amashanyarazi zakoranyeho zituma umuriro waka.

Gusezera kuri Pasiteri TB Joshua byaberaga muri rumwe mu nsengero ze rwitwa the Synagogue Church Of All Nations  ruri i Lagos muri Nigeria.

Abaturage ubwo basezeraga kuri TB Joshua

Yari icyamamare k’uburyo yapfuye afite abantu 3,500,000 bamukurikiranaga kuri Facebook n’abandi 1,000,000 bamukurikiraga kuri YouTube TV ye yise Emmanuel TV.

Yavutse tariki 12, Kamena, 1962, akaba yaraye yitabye Imana mu ijoro ryacyeye.

Yakomokaga mu bwoko bw’aba Yoruba muri Nigeria ndetse abakuru bo muri ubwo bwoko bamuhaye umudari w’Umu Yoruba wamenyekanye kandi akagira akamaro kurusha abandi mu myaka icumi yashize.

Yari ari mu Banyafurika 50 bavuga rikijyana nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru The Africa Report  na New African Magazine.

Ikinyamakuru Forbes muri 2011 cyanditse ko Temitope Balogun Joshua yari Umunya Nigeria w’Umupasiteri wa gatatu ukize mu gihugu cyose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version