Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inyandiko Ya Colette Braeckman K’Ubudatsimburwa Bw’U Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Inyandiko Ya Colette Braeckman K’Ubudatsimburwa Bw’U Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 September 2021 11:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umubiligikazi wandika mu Kinyamakuru ‘Le Soir’, Colette Braeckman yanditse ko u Rwanda ari igihugu gito ariko gifitiye ibindi akamaro.  Avuga ko akamaro Abanyarwanda bafitiye abandi Banyafurika gashingiye cyane cyane ku ngabo zabo mu gufasha abandi kugira umutekano.

Avuga ko Abanyarwanda badatinya. Muri Muzambique, bari kurasana n’abarwanyi bagendera ku mahame ya Kisilamu, muri Centrafrique n’aho barasanye n’abarwanyi b’aho babirukana ahantu bari barafashe none ubu Abanyarwanda nibo bacunze umutekano i Bangui.

Kuri Colette Braeckman, ‘cameras’ ntizagombye gusa kwerekezwa muri Afghanistan ahubwo zagombye no guhangwa muri Afurika mu bice birimo na Mozambique.

Avuga ko cameras z’isi zagombye kwerekezwa muri Mozambique kubera ko ibiri kuhabera nabyo byihariye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yemeza ko bitangaje kandi bikwiye kwitabwaho kubona igihugu gito[u Rwanda], gituwe n’abaturage bacye cyariyemeje kujya ku ruhembe rw’umuheto kigatabara ibindi bihugu binini kandi bifite ubutunzi kucyirusha.

Braeckman avuga ko ibikorwa byo kugarura amahoro u Rwanda ruri gukora muri Mozambique no muri Centrafrique binyomoza abantu bahoze bavuga ko ari[u Rwanda]igihugu cy’abashotoranyi, babujije Repubulika ya Demukarasi ya Congo amahwemo.

Mu nyandiko Braeckman yasohoye muri Le Courrier International, yavuze ko kuba Abanyarwanda ari abarwanyi ariko bafite ikinyabupfura mu kazi kabo, byabafashije kwirukana intagondwa zo muri Cabo Delgado mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Intsinzi yabo muri kariya gace yaje kuzuzwa neza ubwo bigaruriraga umujyi wa Mocimboa da Praïa wari icyicaro gikuru cy’abarwanyi bazengereje Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

Mocimboa da Praïa yari isanzwe ari nka rya buye abubatsi banze kandi ari ryo rikomeza imfuruka.

- Advertisement -

Ubutegetsi bw’i Maputo bwasaga n’ubwirengagije uriya mujyi uri ku nkengero z’Inyanja y’Abahinde, bukawufata nk’icyambu abacuruza ibiyobyabwenge bambukiraho babizanye mu gihugu.

Gusa kubera ko Mocimboa da Praïa iri ku bilometero 2 700 uvuye i Maputo, abategetsi ba Mozambique babonaga ko ari ahantu kure batagombye kugirira impungenge.

Bisa n’aho uku kuhirengagiza ari byo byatumye hahinduka igicumbi cy’abarwanyi bafashe Cabo Delgado.

Kuba ubutegetsi bw’i Maputo bwarirengagije imibereho y’abatuye Cabo Delgado byatumye abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bantu batubahiriza amategeko bidegembya, bityo abaturage barakubitika.

Iyi mibereho mibi y’abaturage yatumye banga ubutegetsi bw’i Maputo bafatanga nk’ubwabatereranye, ku isonga hakaza ishyaka riri ku butegetsi ryitwa FRELIMO riyobowe n’abo mu bwoko bw’aba Makonde nk’uko Collette Braeckman yabyanditse.

Abafaransa bitoraguriye ‘ingoma mu giteme’

Ibintu bijya gucika muri Mozambique, byatangiye guhwihwiswa ko hari abarwanyi bavuye muri Tanzania binjira muri Mozambique, mu gice cy’Amajyaruguru yayo.

Bariya barwanyi batangiriye imyitozo muri Pariki y’ibirunga, ariko ubutegetsi bw’i Maputo bukumva ariya makuru ariko ntibuyafatane uburemere.

Mu mwaka wa 2019, ibintu byaje guhinduka ubwo ikigo cy’Abafaransa gicukura kikanagurisha ibikomoka kuri Petelori kitwa Total cyavumburaga ko mu Ntara ya Cabo Delgado hari petelori na gazi byinshi cyane.

Mbere yayo ariko ni ukuvuga mu mwaka wa 2010, hari ibigo bibiri( kimwe cy’Abataliyani kitwa ENI n’icy’Abanyamerika kitwa Anadarko) byari byaravuze ko muri kariya gace kegereye Inyanja y’Abahinde karimo gazi nyinshi.

Total yaje kwiyemeza gushora miliyari 20 $ muri Cabo Delgado hafi ya Mocimboa da Praïa  ngo icukure iriya Petelori na gazi.

Umugambi wari uwo kuhashora imari igaragara, ikimura abaturage hanyuma igahindura kariya gace umujyi mwiza worohereza abacukura n’abajyana ibyacuwe, nta mbogamizi y’ibikorwaremezo bicye bahuye nayo.

Nyuma yo gushinga ibikoresho bimwe na bimwe byo gukoresha mu gucukura no gutunganya ibikomoka kuri petelori , nibwo abarwanyi biyise  “Shebaabs” (urubyiruko) batangije ibitero byo gutesha umutwe Abafaransa ngo batahe.

Colette Braeckman avuga ko muri ruriya rubyiruko harimo abize mu Misiri, Libya, Sudani na Arabiya Sawudite, bakaba baragarutse muri Mozambique bafite ibitekerezo by’ubuhezanguni.

Ibi nibyo byatumye Perezida wa Mozambique  Filip Nyusi abona ko ibyiza ari ukwitabaza inshuti n’abavandimwe ariko yirinda guhita abibwira abaturanyi be barimo Afurika y’Epfo( nk’igihugu gikomeye) ahubwo abibwira Perezida Kagame ngo azamufashe guhangana na bariya barwanyi.

U Rwanda rwarabyemeye kandi rubishyira mu bikorwa, rwohereza abasirikare barwo muri Mozambique.

Ingabo za SADC ( umuryango na Mozambique ibamo) zahise nazo zoherezwa muri Mozambique, zisanga ingabo z’u Rwanda zarahabatanze.

Muri Centrafrique, u Rwanda rurizewe cyane

Braeckman avuga ko ikindi gice u Rwanda rwerekaniyemo ko rukomeye ari muri Centrafrique.

Ngo rukihagera bwa mbere, rwaje nk’ibindi bihugu bifite abasirikare muri MINUSCA(Mission de l’ONU en Centrafrique), ariko bidatinze rurakundwa kubera ubunyangamugayo no gukora akazi byaruranze.

Ni iturufu nziza rwakoresheje kuko yatumye rukundwa n’ubuyobozi bukuru bwa kiriya gihugu  k’uburyo abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu ari Abanyarwanda.

Aba nibo barinze Madamu Catherine Samba Panza n’uwamusimbuye Faustin Archange Touadéra.

Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Centrafrique watumye Abanyarwanda benshi bajya muri kiriya gihugu kuhashora imari mu rwego rwo gufasha abahatuye kongera gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’igihe kirekire bari mu ntambara.

Braeckman yanditse ko mu gihe abacuruzi b’u Rwanda bakandagizaga ikirenge muri Bangui, hari ikindi u Rwanda rwakoreraga ku mugezi witwa Oubangui rucunga ko nta bantu banga u Rwanda bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakaza guhunganya umutekano wa Centrafrique.

Colette Braeckman arangiza inyandiko ye yemeza ko ingabo z’u Rwanda ari zo pfundo ry’intsinzi u Rwanda rufite muri Afurika haba mu bya gisirikare, mu bukungu no mu bubanyi n’amahanga.

U Rwanda ni urwa kabiri muri Afurika mu bihugu bifite abasirikare benshi boherejwe kugarura amahoro mu bindi bihugu, rukaza inyuma ya Ethiopie.

Kuba abasirikare barwo bajya kugarura amahoro mu bindi bihugu, birugirira akamaro mu nzego nyinshi kuko ruhigira imico y’abandi, uko ingabo z’aho zikora, kandi rukubaka umubano n’ababituye ibi bikaba umusingi w’ishoramari.

TAGGED:CentrafriquefeaturedIngaboIntaraMozambique
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB yataye muri yombi umugabo umaze iminsi ashuka abagore akabakoresha imibonano mpuza bitsina
Next Article Ambasaderi W’U Rwanda Muri Amerika Yagiriye Inama Abategura Miss Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Misa Ya Mbere Ya Papa Leo XIV Yasomewe Ku Mva Ya Papa Francis

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?