Inzego Ziyemeje Korohereza Umukozi W’Umugore Ufite Umwana Muto

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF rifatanyije n’Ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, ryatangije ubufatanye n’abikorera ku giti cyabo bugamije kubumvisha akamaro ko gufasha abagore bafite abana bato kugira nabo babone uko babarera neza.

Ibyemeranyijweho muri ririya nama bigamije gufasha ababyeyi gukora akazi bahemberwa ariko bakabona n’umwanya wo kwita ku rubyaro rwabo.

Iyi ntego ishyize mu gaciro kuko iyo abana barezwe neza bigirira akamaro igihugu mu gihe kiri imbere kuko abo bana ari bo bazaba abakozi bazakorera igihugu.

Umwana utariye neza ngo ahabwe indyo yuzuye kandi ihagije, akura atuzuye mu mikurire y’ubwonko n’umubiri bityo n’umusaruro azatanga ukagabanuka.

- Advertisement -

Ibi bivuze ko imirire mibi n’uburere budafatika bigera ku mwana bikamudindiza haba we ubwe, umuryango we n’igihugu muri rusange kandi mu gihe kirekire.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF na NAEB biyemeje gutangiza ubufatanye buzatuma abakoresha bashyiraho uburyo buhamye bwo gufasha ababyeyi bafite abana bato kujya babona uko bita ku bo babyaye ariko bitishe akazi.

Lindsey Julianna uyobora UNICEF ishami ry’u Rwanda

Ubu bufatanye buzibanda cyane ku bagore bakora mu rwego rw’ubuhinzi kuko ari naho abenshi badakunze kubona uburyo bwo kwita ku bana bato.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu myaka yashize y’uko imibereho y’ingo yari iteye mu Rwanda, yerekana ko uturere rwa Nyabihu, Ngororero, Gakenke na Nyamasheke, turi mu turere dufite igwingira mu bana riri hejuru.

Akarere ka mbere gafite ikibazo cy’igwingira kugeza ubu ni Nyabihu.

Gusa mu minsi ishize  hari amakuru yatangajwe  n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza witwa Simpenzwe Pascal yavugaga ko mbere bari bafite 59%(2015) y’abana bagwingiye nyuma baragabanuka  bagera kuri 46.5%.

Ngo iri gabanuka ryatewe n’uko hari ingo mbonezamikurire zarafashije mu gufasha ababyeyi kubona aho basiga abana bakitabwaho.

Yatangaje ko  raporo y’umwaka ushize yasanze abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bari  35% (2020).

Kubera ko umubyeyi wa mbere umenya umwana ari Nyina, abakoresha bo mu nganda zifite aho zihuriye n’ubuhinzi, basabwa kwiga uko umubyeyi w’umugore wonsa cyangwa ufite umwana utaracuka yajya ahabwa amahirwe yo kumwonsa cyangwa se yaba ataracuka, agashyirirwaho aho umwana azajya asigara, akarya, akoga, agakina akaruhuka.

Uhararariye UNICEF mu Rwanda Julianna Lindsey yavuze ko ubu bufatanye ari ingenzi mu kuzatuma abakoresha bamenya ko guha umubyeyi umwanya wo kwita ku kibondo cye bimufasha gukora atuje kandi uwo mwana nawe akazakura amerewe neza akazateza n’igihugu imbere.

Umuyobozi muri NAEB ushinzwe ibikorwa witwa Sandrine Urujeni yavuze ko ikigo akorera kizakomeza gukorana n’izindi nzego kugira ngo imibereho y’ababyeyi bakora mu buhinzi ibe mwiza.

Avuga ko bizakorwa binyuze mu gukomeza kumvisha abakoresha ko guha umubyeyi w’umugore umwanya wo kwita ku mwana bituma akora akazi neza bityo bikungura ikigo akorera n’igihugu muri rusange.

Minisitiri Jeannette Bayisenge yari ahari
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version