Ishami Rya UN Rishinzwe Kurwanya Jenoside Rishima Imibanire Y’Abagize AERG-GAERG

Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu byerekeye kurwanya Jenoside Madamu Alice Wairimu Nderitu yashimye uburyo abagize Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishatsemo igisubizo ku kibazo cyo kubura ababyeyi babo bahitanywe nayo.

Ubutumwa bubashimira bwatambutse kuri Twitter y’iri shami. Hari nyuma y’ikiganiro yagiranye na bamwe mu bagize AERG( Association des Eleves Réscapés  du Génocide) n’abagize ihuriro rya bamwe muri bo barangije Kaminuza ryitwa GAERG( Groupe des Anciens Eleves Réscapés  du Génocide).

Ni ubutumwa bugira buti: “ Abanyamuryango wa AERG-GAERG baremye imiryango yabo mishya igizwe n’ababyeyi, ba Nyirarume na ba Nyirasenge igamije kungera kurerana nk’abantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi miryango yatumye bakura.”

Buvuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Jenoside rizakomeza gukorana n’abo kandi ngo mu biganiro bagiranye n’umuyobozi wa ririya shami, habayeho kuganira uko imikoranire y’impande zombi yakomeza.

- Advertisement -

Perezida w’Umuryango GAERG Egide Gatari yabwiye Taarifa ko Alice Wairimu Nderitu yabateze amatwi yumva uko bahanze AERG-GAERG n’icyo bari bagambiriye.

Gatari avuga ko Nderitu yumvise ashishikajwe n’uriya muryango ndetse ngo hari igitekerezo cy’uko kiriya gisubizo bishatsemo byazarebwa niba hari ahantu cyakoreshwa kuko cyagaragaje umusaruro.

Ikindi baganiriye ho ni uburyo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza kurwanywa aho bari hose ku isi.

AEG-GAERG: Umuryango w’Abisunganye…

Bamwe mu bagize Umuryango GAERG baganira

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, abayirokotse basigaranye ingorane zirimo no kutagira kivurira.

Mu rwego rwo kuziba iki cyuho, abari bakuru kurusha abandi batekereje uburyo hashingwa umuryango mu mashuri uzafasha abana bayigagamo ariko basigaye ari imfubyi kubona abantu bagezaho ibibazo byabo cyane cyane ko byari byihariye.

Uwo muryango niwo bise AERG. Abawugize bigabanyijemo amatsinda mato bise Famille( Umuryango), buri tsinda rikagira ababyeyi( Pere na Mere) aba bakagira inshingano zo gukurikirana imibereho y’abandi bagize umuryango(abana).

Mu ntangiriro hari aho abayobozi b’ibigo batumvaga impamvu z’uyu muryango, bakawufata nk’uwaje guca ibice mu bandi bana.

Uko igihe cyahitaga ikindi kikaza, ni ko bagiye basobanukirwa ko ari umuryango wo kurerana hagati y’abanyeshuri babuze ababyeyi babo kubera Jenoside kandi bakaba bahuje ibibazo.

Kwemerwa kwa AERG kwatumye abanyeshuri bayibagamo bakura, bariga barangiza ikiciro cy’amashuri yisumbuye bakomereza muri Kaminuza.

Muri Kaminuza bakomereje muri AERG. Abayirangije bageze hanze mu buzima bw’akazi bakomeza gukorana no kudatatana nibwo bashinze umuryango bise GAERG.

Buri mwaka bagira ibikorwa bibahuriza hamwe birimo kubakira no gusana inzu z’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bayirokotse ariko babayeho nabi.

Mu gihe cya Guma mu Rugo ya mbere, abagize uyu muryango batishoboye bagobotswe na bagenzi babo, babagenera amafaranga yo kwirwanaho mu bihe byari bigoye Abanyarwanda muri rusange ariko cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Si ubufasha bw’amafaranga gusa batanze kuko abagize iriya miryango bakomeje no gufatana mu mugongo mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye  mu gihe cya Guma mu Rugo.

Binyuze mu ikoranabuhanga, bamwe bahaye abandi ubuhamya bw’ibyababayeho muri Jenoside, barakomezanya.

Abagize Umuryango GAERG kandi biyemeje ko buri mwaka bagomba kwibuka imiryango y’Abatutsi yishwe ikarimburwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Buri mwaka bibuka imiryango y’Abatutsi bishwe irazima

Ni igikorwa bita ‘Kwibuka Imiryango Yazimye.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version