Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel: Ikizere Ni Cyose Ko Ababo Bashimuswe Na Hamas Bazataha Vuba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Israel: Ikizere Ni Cyose Ko Ababo Bashimuswe Na Hamas Bazataha Vuba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 October 2025 9:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abaturage barashaka ko abantu babo bataha. Ifoto: The Jerusalem Post.
SHARE

Hamwe mu hahanzwe amaso kurusha ahandi ku isi guhera mu ntangiriro z’iki Cyumweru ni i Cairo mu Misiri ahari butangire ibiganiro byo kurangiza intambara ya Hamas na Israel. Abatuye iki gihugu bafite ikizere cyinshi…

Kuri iyi nshuro, abahuza ndetse n’abandi bakurikiranira hafi iby’ibi biganiro bavuga ko kera kabaye impande zihanganye ziri businye ko intambara irangiye.

Iyo ntambara irabura amasaha make ngo ibe yujuje imyaka ibiri kuko yatangiye tariki 07, Ukwakira, 2023.

Hari nyuma y’uko Hamas igabye igitero gitungaranye kuri Israel ikica abantu 1,200 abandi 250 ikabashimuta.

Ibitero byo kwihorera bya Israel byatumye haba intambara ikomeye ndetse bivugwa ko yahitanye abantu benshi mu gihe gito kuko kugeza ubu bakabakaba 100,000 kandi, nk’uko bigenda henshi ku isi, biganjemo abasivili.

Umusirikare wa Israel wahawe inshingano zo gukurikirana ibyo kurekura abaturage bayo bashimuswe witwa (Rtd) Brig Gen Gal Hirsch yasohoye itangazo rihumuriza abafite ababo bashimuswe ko ari bukore uko ashoboye Hamas ikabarekura baba ari bazima cyangwa barapfuye.

Uyu mugabo ni umuhuzabikorwa wa Komisiyo yiswe Captives and Missing Persons.

Icyakora siwe uyoboye itsinda rya Israel riri kuganira na Hamas mu Misiri ahubwo uwo ni Ron Dermer.

Ibi biganiro biratangira kuri uyu wa Mbere, bikaba byitezweho kuzamara hagati y’iminsi ibiri n’itatu.

Intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika muri byo ni Steve Witkoff usanzwe ari Intumwa ya Trump mu Burasirazuba bwo Hagati n’umukwe we Jared Kushner.

Umwe mu bakurikiranira hafi iby’ibi biganiro yabwiye The Jerusalem Post ko mu Biro bya Donald Trump batazihanganira kubona ibiganiro bigenda biguru ntege.

Yagize ati: “ Ntabwo Witkoff na Kushner bagiye mu Misiri gutembera. Turagira ngo iki Cyumweru kizarangire tumenye niba Hamas yemera ibyo tuyisaba cyangwa niba ikomeza kuzarira.”

Intumwa z’uyu mutwe zageze mu Misiri ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, naho iza Amerika zizahagera kuri uyu wa Kabiri.

Abo muri Israel nabo baharaye.

Vatican hari icyo isaba

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ubwo yarangizaga Misa yo kuri iki Cyumweru, nawe yasabye amahanga gushyigikira umugambi w’amahoro wateguwe na Amerika wo guhuza Hamas na Israel.

Yavuze ko umubabaro abaturage bo muri Gaza  bafite kubera iriya ntambara urenze urugero.

Vatican News yasubiyemo ibyo Papa yavuze irandika iti : “Abantu bo muri Gaza bararushye, bakeneye kuruhuka. Nubwo bananiwe, abahohotera Abayahudi nabo ni abo kwamaganwa.”

Yasabye amahanga gutanga umusanzu ushoboka ngo ayo mahoro agerweho.

Papa avuga ko afite ikizere ko ayo mahoro azagerwaho kandi akazaba arambye.

TAGGED:featuredHamasIbiganiroIntambaraIsraelMisiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese APR FC Iri Ku Rwego Rwo Gukina N’Amakipe Nka Pyramids FC?
Next Article Bugesera: PSF Yasinyanye N’Ubuyobozi Gufatanya Guteza Imbere Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

You Might Also Like

Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?