Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Jacob Zuma Yafunguwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Jacob Zuma Yafunguwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2022 4:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uyu mugabo wigeze kuyobora Afurika y’Epfo ariko akaza gufungwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusuzugura urukiko rwari rwamutumije ngo aburane ku kirego cya ruswa, yarekuwe nyuma yo kurangiza igihano.

Urukiko rwari rwaramukatiye amezi 15 y’igifungo.

Hari mu mwaka wa 2015.

Nyuma yo gukatirwa ariya mezi, Jacob Zuma yishyiriye Polisi iramufunga.

Icyo gihe hari Taliki 07, Nyakanga, 2021.

Ubwo yafungwaga, abamushyigikiye bararakaye bigabiza imihanda batwika amapine ndetse abantu bamwe bahasiga ubuzima.

Iby’uko yafunguwe byatangajwe n’ubuvugizi bw’Umuryango yashinze yise Zuma Foundation mu itangazo bwacishije kuri Twitter.

Abo muri uyu Muryango bavuga ko Jacob Zuma yitwaye neza muri gereza kandi  ngo bizagaragarira mu buryo azitwara mu baturage.

Muri Nyakanga, 2021 nibwo Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Afurika y’Epfo rwakatiye Jacob Zuma wigeze kuyobora Afurika y’epfo igifungo cy’amezi 15.

Umucamanza mukuru wungirije warwo witwa Sisi Khampepe niwe icyo gihe warukase atyo mu isomwa ryabereye i Johannesburg nk’uko Bloomberg News icyo gihe yabyanditse.

Zuma yahamijwe ibyaha birimo gukorana n’abakire b’aba Gupta bagasahura umutungo w’igihugu no kuba yaranze kwitaba Urukiko kugira ngo agire ibyo asobanura ku byo yaregwaga.

Yategetse Afurika y’Epfo  mu gihe cy’imyaka umunani, asimbuye Thabo Mbeki nawe asimburwa na Cyril Ramaphosa ukiyitegeka n’ubu.

Uyu nawe ariko ari mu bibazo byo kubazwa aho Miliyoni $4 bamwibiye muri pariki ye iri ahitwa Phala Phala yazikuye kuko  uwazibye yazisanze zipfuritse mu nsi ya matola no mu nguni z’utubati zuzuye ivumbi.

TAGGED:AfurikaPerezidaRamaphosaZuma
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inguzanyo u Rwanda Rufata Zishyurwa Gute?
Next Article Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byagabanutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

You Might Also Like

Mu mahanga

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunya Iraq Wahoze Ari Impunzi Yatorewe Kuyobora UNHCR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Yagabye Igitero Muri Syria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?