Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Jacob Zuma Yarekuwe By’Agateganyo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Jacob Zuma Yarekuwe By’Agateganyo

Last updated: 05 September 2021 11:56 pm
Share
SHARE

Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo yarekuwe by’agateganyo, kubera impamvu z’ubuzima bwe butameze neza muri iyi minsi.

Zuma yari amaze ukwezi mu bitaro, akaba agomba kujyanwa iwe ngo abe ariho arangiriza igihano ariko akazashyirirwaho amabwiriza yihariye agomba kubahiriza.

Urwego rushinzwe amagereza muri Afurika y’Epfo kuri iki cyumweru tariki 5 Nzeri nibwo rwatangaje ko Zuma yarekuwe by’agateganyo.

Zuma w’imyaka 79 yaherukaga gukatirwa igifungo cy’amezi cumi n’atanu kubera gusuzugura ubutabera, igihano yahawe mu ntangiriro za Nyakanga.

Ni nyuma y’uko yari amaze kwanga kwitaba komisiyo yakoraga iperereza ku byaha bya ruswa ashinjwa ko yagizemo uruhare akiyoboye igihugu kuva mu 2009 kugeza mu 2018.

Yari agiye kumara ukwezi kumwe muri gusa muri gereza ya Estcourt mu burasirazuba bw’igihugu.

Ubuyobozi buvuga ko icyemezo cyo kumufungura by’agateganyo cyafashwe nyuma yo kubona raporo ya muganga igaragaza uburwayi bwa Zuma.

Buvuga ko usibye ibibazo by’indwara zikomeye cyangwa ibibazo by’ubumuga bw’umubiri, kurekurwa by’agateganyo bishobora kwemererwa abantu “barwaye indwara ibangamira bikomeye cyane ibikorwa byabo bya buri munsi, cyangwa igahungabanya ubushobozi bwo kubasha kwiyitaho.”

Jacob Zuma anakurikiranyweho ibindi byaha bya ruswa byakozwe mu myaka yo mu 1990.

Ifungwa rye ryateje imvururu n’ubusahuzi muri Afurika yepfo. Ni ibikorwa byahitanye abantu barenga 350.

TAGGED:Afurika y'EpfoJacob Zuma
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Alpha Condé Yahiritswe Ku Butegetsi
Next Article Tunisia Yatwaye Igikombe Cya Afrobasket Bwa Kabiri Yikurikiranya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hezbollah Yarahiriye Kuzihorera Kuri Israel Kubera Umuyobozi Wayo Iherutse Kwica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Uwayoboraga Guinea-Bissau Yahungiye Muri Senegal

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abahitanywe N’Inkongi Muri Hong Kong Biyongereye, Ikizere Ku Barokotse Cyakendereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?