Kagame mu ijambo rirangiza umwaka 2020

Kuri uyu wa Kane taliki 31, Ukuboza, 2020 nibwo Perezida Paul Kagame yavuze ijambo rirangiza umwaka, arigeza ku batuye u Rwanda. Hari saa tatu z’ijoro

Perezida Kagame mu ijambo rye yagarutse ku ngorane u Rwanda rwahuye nazo muri uwo mwaka cyane cyane zishingiye ku cyorezo COVID-19.

Ntiyabuze gushima ubufatanye bw’Abanyarwanda mu kukirwanya ndetse yongera kubibutsa ko ubwo bufatanye bukenewe no mu mwaka utaha kugira ngo bazarusheho kugihashya.

Umwaka ushize[2019] ubwo yagezaga ijambo nka ririya ku Banyarwanda, Perezida Kagame yashimye umurava bagize mu kwiteza imbere, kandi mu buryo bwagaragariraga buri wese.

- Advertisement -

Icyo gihe yavuze ko gukomeza muri uwo mujyo ari ingenzi.

Mu kiganiro aherutse guha Abanyarwanda avuga ku buzima bw’igihugu, Kagame yavuze ko n’ubwo COVID-19 yakoze mu nkokora ibyo bari bariyemeje kugeraho, ariko batemeye guhera hasi ahubwo bagakora uko bashoboye kugira ngo igihugu gikomeze kibeho.

Umwaka wa 2020 ugiye kurangira Icyorezo cya COVID-19 kimaze kwica Abanyarwanda 86.

Yaraye abwiye Ingabo gukomeza kuzirikana agaciro k’ubuzima bw’Abanyarwanda…

Mu butumwa yaraye ageneye ingabo z’u Rwanda n’abandi bakora mu mutekano, Perezida Kagame yazibwiye ko agaciro k’Abanyarwanda ari kanini k’uburyo kubitangira amaraso akameneka bibaye ngombwa bikorwa.

Yabifurije kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021 ariko abibutsa ko batagomba gutezuka ku muhati wabo wo kurinda Abanyarwanda mu buryo bwose.

Perezida Kagame yashimye abasirikare b’u Rwanda n’abapolisi bari mu mahanga kuhagarura umutekano, ababwira ko akazi bakorera mu mahanga gashimwa n’Abanyarwanda bose kandi ko azirikana umuhati wabo n’ubwo bari kure y’imiryango yabo muri izi mpera z’umwaka wa 2020.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version