Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2025 7:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Yaganiriye nabo uko kiriya kigo cyarushaho kwagura imikorere muri Afurika. Ifoto: Urugwiro Village.
SHARE

Mu Biro bye, Perezida Paul Kagame yaraye ahakiririye abayobozi b’Ikigo nyafurika cy’imiti, Africa Medicine Agency, AMA,  gisanzwe gifite ikicaro mu Karere ka Nyarugenge, Kigali.

Abo yakiriye ni Ambasaderi Amma Twum-Amoah akaba Komiseri w’Afurika yunze ubumwe ushinzwe ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere ry’imibereho myiza (HHS) na Dr. Delese Mimi Darko, Umuyobozi Mukuru wa mbere wa kiriya kigo.

Niwe wa mbere kuko kitaruzuza umwaka gitangiye gukora, kikaba cyarafunguwe mu Ugushyingo, 2024,  Dr. Darko we ni  inzobere yo muri Ghana ihugukiwe ibijyanye n’igenzura ry’imiti.

Ubwo cyafungurwaga, Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana.

Kagame yaganirije abashyitsi be ku mikorere ya kiriya kigo n’ibyakorwa ngo cyongererwe ubushobozi bityo gifashe inzego z’ubuzima hirya no hino muri Afurika.

Afurika niwo mugabane wibasirwa cyane n’indwara n’ibyorezo kandi utagira uburyo bwo kubikumira cyangwa kubirwanya binyuze mu makuru, ubumenyi ku baturage, ikagira abaganga bake n’imiti itikorera ubwayo, ikayigura hanze biyihenze kandi ugasanga hari ubwo itujuje ubuziranenge.

Urugero, ubwo COVID-19 yadukaga kuri uyu mugabane mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 byagaragariye isi ko Afurika ikeneye kugira uburyo bwayo bwo gukora no kubika neza imiti n’inkingo.

Niho havukiye igitekerezo cyashyigikiwe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi barimo uw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus cyo gufasha Afurika kubaka inganda zikora imiti n’inkingo no kubona uko byombi byabungwabungwa.

Muri uwo mujyo, niho u Rwanda, Senegal na Ghana byatangiye kubaka inganda zikora inkingo harimo n’urwitwa BioNTech rwubatswe mu Rwanda ku bufatanye n’Ubudage.

Ikigo Africa Medicine Agency, AMA, gishinzwe guhuza uburyo bwo kugenzura imiti muri Afurika.

Ku byerekeye ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’abo bayobozi, harimo inshingano za AMA, bibanda k’ukorohereza Abanyafurika bose kubona imiti ifite ireme, yizewe kandi ikora neza binyuze mu kunoza no guhuza inzego zibishinzwe.

Hagati aho, Perezida Kagame niwe uyobora gahunda yo guteza imbere ubuvuzi no kubushakira inkunga.

Yemera ko kugira inzego z’ubuzima zikomeye kandi zishobora kwigira bisaba imari ituruka imbere mu bihugu n’ubushake bwa politiki bushyigikira ibigo nka AMA.

Kugira ngo ikigo AMA kigere ku byo gishinzwe, kigomba kurenga urwego rw’amategeko n’imiterere by’ibanze bikiranga, kigatangira gukorana neza n’Inzego z’ibihugu zishinzwe kugenzura imiti n’Amashyirahamwe y’ubukungu y’ibihugu by’Akarere runaka mu turere twa Afurika (RECs).

TAGGED:AfurikaCOVID-19featuredIkigoImitiKagameNsanzimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 
Next Article Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

You Might Also Like

Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?