Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 December 2025 11:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

 

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari Kristalina Georgieva baganira uko icyo kigega cyakomeza gukorana n’u Rwanda.

Bombi bahuriye i Washington D.C, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabyanditse kuri X.

Handitseho ko ‘baganiriye k’umubano utanga umusaruro hagati y’ u Rwanda na IMF n’intego isangiwe yo guteza imbere iterambere rirambye na gahunda yo kuzamura ubukungu.’

Ikigega Mpuzamanga cy’Imari, IMF, cyemeza ko u Rwanda ruri mu bihugu byihuta mu iterambere ndetse muri raporo yacyoz iki kigega cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzazamuka ku gipimo cya 7,1% mu mwaka wa 2025 mu gihe muwa 2026 uzagera kuri 7,5%.

Rusanzwe kandi ari igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyungukiye muri gahunda ya IMF yitwa Resilience and Trust kuri ubu iri gushyirwa mu bikorwa mu gutera inkunga imishinga irebana no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Mu mwaka wa 2022, IMF yemereye u Rwanda Miliyoni $ 319 binyuze muri gahunda igamije guhangana n’imihindagurikiye y’ibihe.

Iyo gahunda ya Resilience and Sustainability Facility yashyiriweho gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse ngo bikemure ibibazo by’igihe kirekire bikomoka ku ihindagurika ry’ikirere.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2023, iki kigega cyumvikanye na Guverinoma y’u Rwanda ku nguzanyo yagombaga gutangwa mu mezi 14, ifite agaciro ka miliyoni $ 262 nayo yo guhangana n’ingaruka z’imihindagukire y’ikirere.

TAGGED:featuredIkigegaImariKagameu Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%
Next Article Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?