Kagame Yibutsa Abashoramari Mpuzamahanga Ko Afurika Ntacyo Ibuze

Ubwo yatahaga ku mugaragaro ikigo Norresken Kigali House kiri rwagati mu Mujyi wa Kigali, Perezida Kagame yavuze ko abashoramari mpuzamahanga badakwiye kumva ko hari aho bakwiye gushora gusa ahandi, harimo no muri Afurika, bakahrengagiza.

Yavuze ko Afurika ari umugabane ufite byose ngo ushorwemo imari kandi ubikoze  ntahombe.

Ati: “  Sinigeze numva impamvu hari ahantu haba buri kintu mu gihe hari ahandi byabuze. Abashoramari bakwiye kumva ko Afurika ari ahantu hafite buri kintu cyose n’ibindi bice by’isi bifite ndetse binisumbuyeho.”

Avuga ko kubireba abaturage, ari ngombwa ko abantu bose bumva ko bareshya kandi ko ari ko bimeze n’ahandi ku isi.

Avuga ko hari ibindi bintu Afurika ifite, ishobora kubyaza umusaruro bityo ko abashoramari badakwiye kubona Afurika nk’isoko rinini gusa ahubwo ko ari n’ahantu hatuwe n’abantu bafite amahirwe n’uburyo byo kugera kuri byinshi.

Eugene Rwagasore afite ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano bufasha abantu gushyira amjwi mu butumwa bwanditse.

Avuga ko yakoze iriya gahunda kugira ngo afashe abaturaye Afurika bagera kuri 30% kugera ku bumenyi.

Umwe mu bakorera muri Norresken Kigali House witwa Eugene Rwagasore avuga ko ikigo yashinze yise Pendo kizafasha ba rwiyemezamirimo kugera ku bakiliya babo bose baba abazi cyangwa abatazi gusoma no kwandika.

Afite ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano bufasha abantu gushyira amajwi mu butumwa bwanditse.

Avuga ko yakoze iriya gahunda kugira ngo afashe abaturage Afurika bagera kuri 30% kugera ku bumenyi.

Yemeza ko  kizafasha ba rwiyemezamirimo kugera ku bakiliya babo bose baba abazi cyangwa abatazi gusoma no kwandika.

 Ikigo Norresken gikorerwamo imishinga ikoranabuhanga igera ku 1200, kubamo murandasi n’ibindi bintu bikenerwa n’umuntu uwo ari we wese uri mu bushakashatsi.

Cyashinzwe na Niklas Adalberth.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version