Kagame Yifurije Abayisilamu Ilayidi Nziza

Perezida Paul Kagame yifurije abayisilamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr uzwi nk’Ilayidi, ari na wo munsi usozwaho igisibo gitagatifu cyubahwa cyane mu idini ya Islam.

Ku rwego rw’igihugu abayisilamu mu Rwanda bizihirije Ilayidi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mu muhango witabiriwe n’abantu bake kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Isengesho ryagombaga kuba mu gitondo ryatinzeho igihe cy’isaha n’igice kubera imvura yaramukiye ku muryango, ndetse n’aho ribereye riba rigufi kubera ko ikibuga cyari cyari kirimo amazi. Ryayobowe na Mufti Sheikh Hitimana Salim.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yifurije abayisilamu Ilayidi nziza.

- Advertisement -

Yagize ati “Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo. Eid Mubarak!”

Mu nyigihso yatanze, Sheikh Hitimana yasabye abayisilamu kongera ibikorwa bigamije kwigira, mu rwego rwo kurushaho kuzamurana no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ikomeje kwibasira isi.

Uyu munsi mukuru wizihijwe hasozwa ukwezi abayisilamu bari bamaze mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, cyatangiye ku wa 13 Mata 2021.

Mu gihe hizihizwa uyu munsi, mu Rwanda ni umunsi w’ikiruhuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version