Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Akarere Ka Mbere Gateje Akaga Kubera Ibiza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Karongi: Akarere Ka Mbere Gateje Akaga Kubera Ibiza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 August 2023 3:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA)  cyatangaje ko Akarere ka Karongi ari ko ka mbere gafite ubuhaname n’imiterere y’ubutaka biteje akaga kurusha utundi kubera kwibasirwa n’ibiza.

Hataho Akarere ka Nyamasheke, Rubavu, Rusizi na Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba na Nyamagabe  mu Ntara y’Amajyepfo.

Uturere dukurikiraho tubanzirizwa n’Akarere ka Gasabo, aka Kicukiro na Nyarugenge.

Nyuma hakirikiraho uturere two mu Burasirazuba twa Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma na Rwamagana.

Icyiciro cya gatatu kirimo Akarere ka Nyagatare, Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Rulindo, Gisagara, Huye, Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Ruhango, Ngororero na Nyabihu.

Aya makuru azagira akamaro ku bafata ibyemezo mu gukumira ibiza cyangwa se kugabanya ubukana bwabyo kuko hari ibidashora kwirindwa mu buryo bwuzuye.

Abashinzwe imibereho y’abaturage kandi bazahera kuri ayo makuru mu ivugurura ry’amabwiriza y’ubwubatsi mu gihugu hose azatangira gukurikizwa mu mwaka wa 2024.

Ikigo gishinzwe imiturire gisobanura ko iriya raporo yakozwe hagamijwe kubungabunga ibidukikije no kunoza ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka.

Hari aho iyo raporo igira iti: “Aho u Rwanda ruherereye mu Burengerazuba bwa Rift Valley, hakunze kwibasirwa n’imitingito. Nk’Igihugu kiri kugira imijyi yaguka vuba, ingaruka ziterwa n’ibiza zariyongereye zigabanya iyubahirizwa ry’ingamba zikwiriye za gahunda z’imijyi ndetse n’ibikorwa by’ubwubatsi. Ubugenzuzi n’amabwiriza bugamije kumenya neza niba inyubako zishoboye guhangana n’ingaruka z’ibiza; ibyo bikarengera ubuzima bw’abantu kandi bakanagabanya igihombo mu by’ubukungu.”

Biriya byiciro bizagira uruhare mu kugena uko inyubako zubakwa zizaba ziteye, igiciro cyazo ndetse n’amikoro akenewe ngo ubwubatsi bukorwe.

Imiterere y’inyubako muri buri gace izajya igenwa habanje kugenzurwa neza igishushanyo mbonera n’imiterere y’ubutaka bwaho byemezwe n’ababishinzwe.

Abakoze iriya raporo ni abahanga bo muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kaminuza y’u Rwanda, Urugaga rw’Abikorera, Ikigo gishinzwe Ubuziranenge, Urugaga rw’Abubatsi mu Rwanda n’izindi.

TAGGED:featuredIbizaKarongiMinisiteriRaporo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Umubyeyi Yasanze Umwana We Amanitse Mu Mugozi
Next Article Guverineri Mushya W’Intara Y’Amajyaruguru Yasabwe Gusigasira Ubumwe Bw’Abanyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?