Karongi: Bacukura Zahabu rwihishwa bakayigurisha ku bakire b’i Kigali

Abaturage bo mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi babwiye Taarifa ko mu  Kagari ka Rwariro hari Zahabu na Gasegereti abantu bitwikira ijoro  bakajya kuyishaka mu mugezi wa Nyabahanga, bakayigurisha ku bacuruzi bo hafi aho n’abo bakayigurisha n’abafite V8 b’i Kigali.

Bivuga ko kuba bacukura mu ijoro ari ikimenyetso cy’uko babikora nk’abajura. Bibaza kandi niba basorera Akarere.

Buriya bucukuzi budakurikije amategeko bukorerwa mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rwariro, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi. Ni hafi y’umugezi wa Nyabahanga, uri mu kagari ka Rwariro, uyu mugezi ushoka ugana mu Kiyaga cya Kivu.

Ku mugezi wa Nyabahanga niho baza gushakira zahabu

Umuyobozi w’Umurenge wa Gitesi Bwana Niyonsaba Cyriaque umaze imyaka ibiri ayobora uyu murenge avuga ko iby’abacukura nijoro atari abizi…

- Advertisement -

Uko umugambi wabo bawushyira mu bikorwa:

Iyo bwije abahuje uriya mugambi bahurira ku gasenteri ka Gasenyi hafi y’aho abamotari baparika. Ni itsinda riri hagati y’abantu 10 na 15, biganjemo abasore b’inkorokoro.

Bahurira ahantu hari ka rond point, bakaza bitwaje ibitiyo n’ibikarayi byo kuza gukoresha barunda umucanga mbere yo kuwuyungurura.

Nyuma yo guhura baganira uko bari bubigenze barangiza kubyemeranyaho bakamanuka.

Bamanuka saa moya z’ijoro(7h00pm) bakagera aho bagiye saa mbiri z’ijoro(8h00pm).

Baca mu muhanda ujya mu Kayenzi ukagera kwa Biracika, uyu niwo muhanda abayobozi n’abandi bacamo bava cyangwa bajya i Ruganda, i Mutuntu n’i Gitesi.

Taarifa yamenye ko umwe muri bo yitwa Filipo akaba asanzwe ari ‘umutekinisiye’ mu byo gucukura amabuye kuko niwo mwuga we kuva mu buto bwe.

Filipo afite umukobwa ukora kuri SACCO y’Umurenge wa Twumba muri Karongi.

Kuva ku Gasanteri aho bahurira kugera aho bakorera  kariya kazi kabo hari intera ya kilometero byibura eshanu.

Saa mbiri z’ijoro(8h00pm) abantu baba bavuye mu nzira kandi ikindi ni uko aho bacukura ariya mabuye ari ahantu mu kabande, hakaba hateye k’uburyo nta muntu umwe wapfa kuhisukira.

Mu kazi kabo, bakoresha amatara yifashisha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umwe muri bo wemeye kutuvugisha ariko akadusaba kutamutangaza amazina yagize ati: “ Iyo tuvuyeyo turongera tugahurira kuri ka gasanteri ibyo twabonye tukabiha abacuruzi bakaduha ayacu tukigendera.”

Mu kuhahurira barabanza bagapima amabuye babonye bakareba ibilo babonye ubundi bakagabana.

Amakuru dufite avuga ko abakora buriya bucukuzi baba bahawe akazi n’abitwa Felicien Rwambariye, Anastase Munyantarama na Pierre Nzabamwita, aba bakaba ari abacuruzi bazwi muri kariya gace.

Aba bacuruzi nabo bafite undi mucuruzi wo mu Birambi bya Gashari ubagurira imari akayohereza i Kigali.

Twashoboye kumenya ko uriya mugabo ari inzobe, akaba afite imodoka yo mu bwoko bwa Toyota.

Iyo aje gukusanya amabuye aza ari kumwe n’undi muntu uzobereye mu gusuzuma amabuye kugira ngo batamutuburira.

Nawe ayohereza i Kigali. Ntutaramenya uwo bayoherereza i Kigali.

Twamenye kandi ko ubucukuzi nka buriya bukorerwa ahandi muri Karongi harimo ahitwa i Mashyiga mu Murenge wa Gashari, no mu murenge wa Rwankuba.

Nyuma yo kuganira na nyiri isambu kugira ngo bamugurire ubutaka bazacukuramo bamwishyura amafaranga atari munsi ya Frw 30 000 ariko bakamugenera agashimye iyo barangije kugurisha.

Hagati ya 2017 na 2018, hari umuntu wigeze kugwa mu mwobo bacukuyemo ariya mabuye aravunika, akaba yari atuye ahitwa Kinyami mu Murenge wa Gitesi.

Mu kigo gishinzwe Mine, Petelori na Gazi bazi iki kibazo…

Umuyobozi mu Kigo gishinzwe Mine, Petelori na Gazi mu Rwanda ushinzwe by’umwihariko ibyerekeye ubugenzuzi n’amategeko Bwana Narcisse Dushimimana avuga ko koko ubucukuzi nk’ubwo buhari kandi buri henshi mu Rwanda.

Dushiminama avuga ko imirenge hafi ya yose y’u Rwanda irimo amabuye y’agaciro ariko igatandukanira ku bwinshi n’ubwoko bwayo.

Avuga ko zahabu iboneka mu migezi ya Gitesi iba imanuwe n’amazi y’imigezi igana mu Kiyaga cya Kivu.

Narcisse avuga ko iyo umuturage amenye ko mu butaka bwe harimo amabuye y’agaciro atangira kwiga amayeri y’uko azayacukura ndetse yemeza ko hari n’abacukura mu nzu babamo.

Mu buryo busanzwe, iyo umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cy’ubucuruzi gishatse gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda hari ibisuzumwa birimo kugira ubushobozi bwa gihanga(tekiniki) n’ubushobozi bw’imari, ibi bigakorwa mbere y’uko atangira gucukura.

Kubera ko byombi bisaba ubushobozi, abatabufite bahitamo guca iy’ubusamo bamwe bakabisigamo ubuzima.

Asobanura iby’i Gitesi…

Dushimimana yatubwiye ko muri Gitesi hari hasanzwe ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cy’abanya Oman cyahashoye imari mu bucukuzi bwa Coltan n’andi mabuye y’agaciro.

Mbere yo gukorera muri Karongi ahitwa Bisesero, kiriya kigo  cyakoreye i Nyanza kihacukura coltan ifatika.

Station yacyo iri i Gitesi yaguye imirimo iyigeza mu mirenge ya Twumba, Gitesi, Mutuntu, Rwankuba na Gashari.

Aho COVID-19 yadukiye mu Rwanda, nacyo cyakomwe mu nkokora nticyashobora gutangiza ubucukuzi nyiri izina muri Karongi.

Abatuye mu duce kiriya kigo cyagombaga gukoreramo, bananiwe gutegereza ko ubucukuzi nyirizina butangira bahitamo gutangira gucukura uko babyumva n’uko babishoboye.

Ubusanzwe Mine z’i Karongi ni iza kera bityo abaturage basanzwe bamenyereye kuzicukura rwihishwa.

Abajijwe igihombo ubucukuzi nka buriya butera Leta mu rwego rw’amafaranga, Bwana Narcisse Dushimimana yatubwiye ko nta bushakashatsi barabikoraho ariko akemeza ko kitabura[igihombo] kuko amabuye nkariya agurishwa n’abantu ku giti cyabo ntibasore.

Kuri we ariko igihombo gikomeye ni uko hari abaturage bahasiga ubuzima ndetse n’ibidukikije bikahangirikira.

Amabuye y’agaciro yiganje mu butaka bw’u Rwanda ni Wolfram, Coltan, Gasegereti n’amabuye yitwa amabengeza(akorwamo imirimbo irimo n’iyambarwa n’abagore).

Amabuye y’agaciro aboneka mu Rwanda n’aho acukurwa

Inzego z’ibanze zibakingira ikibaba…

Dushimimana nawe yemeza ko nta kuntu abantu bacukura amabuye y’agaciro bakoresha ibitiyo, amapiki, ibikarayi…hanyuma ngo inzego z’ibanze zibiyoberwe.

Ati: “ Iyo umuturage yagurishije amabuye araza agasengerera ba mutwarasibo, mudugudu n’abandi bavuga rikijyana, bityo rero abo mu nzego z’ibanze babakingira ikibaba sinabura kubyemeza.”

Yatubwiye ko bamaze iminsi mu bukangurambaga basaba imikoranire y’inzego zose guhera ku kagari kugeza ku Ntara ndetse n’iz’umutekano mu gukumira buriya bucukuzi.

Nawe yemeza ko abagura ariya mabuye y’agaciro ari abakire baba baparitse za V8.

 Gitifu w’Umurenge wa Gitesi ati: ‘ Abacukura mu ijoro sinari mbazi’

 Niyonsaba Cyriaque uyobora Umurenge wa Gitesi yabwiye Taarifa ko amakuru y’uko hari abantu bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye mu buryo butemewe atari ayazi.

Twamuhamagaye atwaye imodoka aratwitaba, mu magambo make, atubwira ko icyo basanzwe bakora ari ukwirukana abacukura ariya mabuye ku manywa ndetse ko hari abo bafata bakabageza kuri RIB.

Ku byerekeye  abacukura mu ijoro, yadusubije ati: “ Kuba hari abacukura mu ijoro byo ntabyo nzi”

Niyonsaba Cyriaque amaze imyaka irenga ibiri ayobora Umurenge wa Gitesi.

Yabanje kuyobora Umurenge wa Ruganda, akurikizaho uwa Rubengera nyuma ashingwa kuyobora Gitesi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version