KCB Group Yahagaritse Kugura Indi Banki Ya Atlas Mara

KCB Group yatangaje ko yahagaritse gahunda yo kugura BancABC y’ikigo Atlas Mara Limited yo muri Tanzania, bitewe n’uburenganzira bwa Banki nkuru y’icyo gihugu butabonetse mu gihe bari bihaye.

Mu Ugushyingo 2020 KCB Group yatangaje ko yemerayije na Atlas Mara ku kugura imigabane 62.06 % yari ifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc).

Icyo gihe banemeranyije kugura imigabane 96.6% ikigo ABC Holdings Limited gishamikiye kuri Atlas Mara gifite muri African Banking Corporation Tanzania Limited (BancABC) n’imigabane 3.4% ifitwemo na Tanzania Development Finance Company Limited, bityo KCB Group ikayegukana 100%.

Ubuyobozi bwa KCB Group bwavugaga ko butegereje uburenganzira bw’inzego ngenzuramikorere, ku buryo mu mezi cumi n’abiri izo banki zombi zizaba zibarirwa mu bucuruzi bwagutse icyo kigo cyo muri Kenya gifite mu karere.

- Kwmamaza -

Nyuma y’umwaka ayo masezerano atangwajwe, gahunda yo kugura BPR Plc yararangiye ndetse urugendo rwo kuyihuza na KCB Rwanda ngo bibyare BPR Bank rugeze kure.

Nyamara ku ruhande rwa Tanzania, Umuyobozi mukuru wa KCB Group, Joshua Oigara, kuri uyu wa Kabiri yamenyesheje abanyamigabane ko batarahabwa uburenganzira bifuzaga ngo basoze ihererekanya.

Ati “Nk’uko byatangajwe, kurangiza ihererekanya byari gushingira ku bintu byinshi bisabwa ku ihererekanya ryo kuri uru rwego birimo guhabwa uburenganzira bwose n’urwego ngenzuramikorere. Kugeza ubu hari uburenganzira butaratangwa mu gihe cyateganyijwe mu masezerano.”

“Bityo, kubera ko hatabayeho andi masezerano y’impande zombi yo kongera igihe cyari cyatanzwe mbere, amasezerano yahagaritswe, bityo impande zombi zikaba zitazakomeza ibijyanye n’ihererekanya nk’uko byateganywaga mbere.”

KCB ubu imaze kugura imigabane 76 % muri BPR igizwe na 62.06 % yaguze na Atlas Mara hamwe na 14.61 % yari ifitwe n’ikigo Arise B.V., ubu iri muri gahunda yo kugura imigabane 24 % isigaye, ifitwe n’abanyamigabane bato bato.

Atlas Mara imaze igihe igurisha bimwe mu bigo byayo bijyanye n’amavugurura irimo gukora mu mikorere yayo.

Yamaze kugurisha 78.15% yari ifite muri BancABC Botswana yaguzwe na Access Bank Plc yo muri Nigeria, ndetse icyo kigo kinagura BancABC Mozambique.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version