Kenya: Gazi Yaturitse Ihitana Batatu, 300 Barakomereka

Abatuye Nairobi bakanguwe n’iturika ry’amacupa ya gazi yateje inkongi yahitanye abantu batatu abandi 300 barakomereka nk’uko BBC ibyemeza.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya avuga ko byaturikiye ahitwa Embakasi mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu n’igice z’ijoro.

Ikamyo yari ipakiye amacupa ya gazi niyo yaturitse.

Polisi yafunze inzira zijya cyangwa ziva mu gice byabereyemo kugira ngo irinde ibindi byago kandi ibone uko ikora iperereza.

- Advertisement -

Mbere Guverineri yari yatangaje ko iriya nkongi yabereye aho abakozi bari bari gupakurura amacupa ya gazi ariko nyuma haza kumenyekana byabereye mu ikamyo yari ipakiye amacupa ya gazi.

Ku bw’amahirwe umuriro wahagaritswe kare utaragera ahantu hagari.

Umuyobozi wa Polisi muri Embakasi yavuze ko mubo umuriro wahitanye harimo umwana muto, yungamo ko abo wahitanye bashobora kuza kwiyongera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version